Ruhango: Ingamba zarakajijwe mu kongera ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza ku baturage b’aka Karere

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buremeza ko n’ubwo bakiri inyuma mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza dore ko mu mwaka ushize aka karere kari ku mwanya wa 29, Ubuyobozi bw’aka karere buhamya ko impamvu nyamukuru ari abaturage bishyura ubwisungane mu kwivuza ntibabashe kujya kwandisha bigatuma batabarurwa mu bishyuye mituwelli kandi muby’ukuri baba bafite inyemezabwishyu

Ubwo aka karere ka Ruhango kagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’aka karere ka Ruhango MBABAZI Francois Xavier yahamije ko n’ubwo bakiri ku kigero cya 66% aha habarirwamo n’abishyurirwa mituweli, abayirihira ndetse n’abafite ubwishingizi bakura mu yandi ma sosiyete gusa Meya yahamije ko impamvu ituma basigara inyuma ari ukuba batinda kubona imibare ya nyayo y’abishyuye.

MBABAZI Francois Xavier ati “Nk’uyu munsi wa none ugiye kubarura usanga tugeze kuri 66% ariko muby’ukuri hari umubare munini w’abantu baba barishyuye ubwisungane mu kwivuza ariko bakaba bataragiye kwandikisha kandi iyo ibarura rikozwe hagenderwa kuri babandi baba barafashe mituweli ubwo bamwe bishyuye ntibabarirwemo kandi nabo baba baramaze kwishyura”

Meya Mbabazi akomeza agira ati “Kuri iki kibazo twe nk’ubuyobozi hari ingamba ndetse ubu twatangiye ubukangurambaga ku buryo umutarage najya atanga amafaranga kuri Sacco cyangwa ahandi bishyurira azajya yihutira guhita yandikisha kugira ngo tutazakomeza kubarirwa mub’inyuma kandi Atari ko biri”

Ikindi uyu muyobozi ahamya ni bashaka ko mu mwaka utaha bazaza imbere ahanini bitewe n’izi ngamba bafashe zirimo ubukangurambaga kandi ngo hari n’ikizere cy’uko bagiye kwifashisha abakomoka muri aka karere bose baba abakorera hanze yako ndetse n’abahakorera ariko bishoboye bakaba bashyira hamwe inkunga bakishyurira abatabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame KAMBAYIRE Annociate we yahamirije abanyamakuru ko n’ubwo iyi mibare igaragaza ko bari inyuma ariko hari ingamba bamaze gufata kandi zizafasha mu kuza mu myanya y’imbere

Ati “Kuri ubu ingamba zarakajijwe harimo n’ubukangurambaga, ikindi kandi turimo gushaka uburyo twakwegera abaturage tukabibutsa ko gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe ari inshigano zabo kandi bakajya bamenyako iyo wishyuye uba ugomba guhita ujya kwandikisha”

Uyu Visi Meya kandi yakomeje avuga ko hari n’ingamba bafashe zo kujya abaturage bishyura amafaranga make make nka 500 mu gihe runaka hanyuma bakazagera ubwo buzuza umubare baba basabwa doreko ahanini ahakigararaga ibibazo ari muri babandi bishyura ibihumbi bitatu

Ati “Urabona abaturage usanga bafite ikibazo ni bamwe bvuga ngo ntibabasha kubonera icyarimwe ibihumbi bitatu (3000) twebwe nk’ubuyobozi icyo turi gukora ni ugushaka uburyo aba baturage bazajya bishyura mu byiciro bitewe n’uko umuntu yifite hanyuma akageza ubwo yuzuza bya bihumbi bitatu nk’urugero ashobora kujya yishyura 500 mu kwezi urumva nyine bisaba ko batangira kare nk’abishyura umwaka utaha wa Mituweli bagatangira mu mpera z’uyu mwaka kugirango igihe cyo kwishyura mituweli muri rusange kizagere baramaze kwishyura yose”

Gusa ku ruhande rw’abaturage b’akarere ka Ruhango abenshi bahamya ko uburyo bashyirwa mu byiciro batabyishimira akaba ari nayo mpamvu benshi badatanga ubwisungane mu kwivuza

Uwitwa Mukamurara Valerie yagize ati “Ubu nkange banshyize mu cyiciro cya gatatu kandi ubushize nari mu cya mbere nukuri rwose ngwee barandenganyije kandi ntaho mfite ho kuba nta mukozi wa Leta ngira nta munsi y’urugo barangije banshyira mu kiciro cya gatatu mbese nabuze ubushobozi bwo kwishyura mituweli ubu ntan’iyo mfite

Uyu Mukamurara kandi akomeza avuga ko atazi icyo abamushyize mu cyiciro bagendeyeho ati “Nk’ubu sinzi ngo bagendeye kuki banshyira mu kiciro cya gatatu kuko nagiye no kujurira ku kagari barambwira ngo ningende nzagaruke aho nsubiriyeyo bambwira ko Gitifu adahari mbese maze kujya ku kagari inshuro enye zose nta gisubizo bampa kugeza ubu umwaka ugiye kurangira nta mituweli n’ejo bundi mperutse kurwara mbura uko najya kwivuza kubera kubura ubushobozi bwo kugura mituweli”

Si uyu mudamu wenyine cyane ko n’abandi baturage bo mu murenge wa Byimana na Ruhango twabashije kuganira bamwe muribo baduhamirije ko nta mituweli bagira ngo kubera ubushobozi buke ndetse abenshi bemeza ko kubona ibihumbi bitatu bidashobora gupfa kuborohera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwahamirije Itangazamakuru ko ku itariki ya 30 Ugushyingo 2016 bazaba bageze hejuru ya 85% aha kandi ngo bazaba bamaze kugera kure bakangurira abturage gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka utaha wa 2017.

Umuyobozi w’aka karere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame KAMBAYIRE Annociate

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 8 years