Nyarugenge:Minisitiri Busingye yatangaje ko Umuriro wibasiye gereza ya 1930 nta muntu wahitanye
- 25/12/2016
- Hashize 8 years
Minisitiri Busingye Johnston ufite mu nshingano urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza
Umuriro wagaragaye muri gereza ya Nyarugenge kugicamunsi cya Noheri warangije ,kuzimwa, hakoreshejwe imodoka za kabuhariwe za Police y’U Rwanda zi shinzwe kuzimya umuriro muburyo bwihuse .
ACP Baptiste Seminega Jean ushinzwe ubutabazi no guhangana n’inkongi yatangaje ko batabajwe bagatabara byihuse, bakaba bamaze kuzimya .
Minisitiri Busingye Johnston ufite mu nshingano urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, yatangaje ko muri iyi nkongi bagishakisha icyayiteye nta muntu yahitanye.
Yagize ati’’ Umugororwa umwe ni we wakomerekeye bikomeye muri iyi nkongi, abandi babiri bakomeretse byoroheje barimo gufashwa guhunga inkongi’’.
Yavuze kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasubiza ibintu mu buryo, ubuzima bugakomeza muri gerega.
Iyi nkongi yangije ibintu bitandukanye birimo ibikoresho abagororwa bifashisha mu buzima busanzwe, birimo iby’isuku n’ibiryamirwa.
Umuriro wagaragaye muri gereza ya Nyarugenge kugicamunsi cya Noheri
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw