Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
- 18/05/2017
- Hashize 8 years
Muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu karere ka Kicukiro , kuwa kabiri tariki ya 16 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere, bakoreye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana abaturage barenga 1900 bo mu mirenge 6 igize Kicukiro.
Imirenge yatangiwemo ubu bukangurambaga ni Gatenga, Nyarugunga, Gahanga, Kagarama, Gikondo naKigarama.
Ku rwego rw’akarere, bwatangiwe mu murenge wa Nyarugunga akagari ka Nonko, bitangwa n’umuyobozi w’aka karere Dr Nyirahabimana Jeanne, afatanyije n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere Superintendent of Police (SP) Nkeramugaba sano.
Umuyobozi w’akarere yabwiye abaturage ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bisaba ubufatanye no guhuza ibikorwa, kandi buri muturage akabigiramo uruhare.
Yababwiye ko mu Rwanda ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryigaragaza mu buryo bwinshi, ariko ubukunze kugaragara ari 4.
Yaravuze ati:”Mu Rwanda hakunze kugaragara ihohoterwa rikorewe ku gitsina ririmo gufata ku ngufu cyangwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ihohoterwa rikomeretsa umubiri, irikomeretsa umutima n’irishingiye ku mutungo.”
Kuri buri cyiciro cy’ihohoterwa yagiye abasobanurira uko rikorwa n’ingaruka yaryo.
Yababwiye kandi anabasobanurira zimwe mu mpamvu zishobora gutera ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo ubukene, ubujiji, umuco n’ibindi.
Asoza yasabye buri muturage kugira uruhare mu kurirwanya aho yavuze ati:”Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibigomba guharirwa Polisi n’izindi nzego gusa, ahubwo bikwiriye kuba ibya buri wese kuko ibyo byaha bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange.”
SP Nkeramugaba yababwiye ihohoterwa rishingiye ku gitsina Rishobora gukorwa n’ibitsina byombi, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore ubuza uburenganzira ku mutungo uwo bashakanye, cyangwa kumuhoza ku nkeke.
Yanababwiye ko ingaruka zaryo zitagera k’uwarikorewe gusa, ko n’uwarikoze ndetse n’imiryango yabo zibageraho.
Yarababwiye ati:”Uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina arafungwa kandi agacibwa ihazabu, akaba atagikoreye umuryango we, naho uwarikorewe rimutera ihungabana , ndetse n’ibindi. Murumva ko impande zombi zigerwaho n’ingaruka mbi zaryo, ikaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kuryirinda kandi akarirwanya yivuye inyuma.”
SP Nkeramugaba yabasabye kandi kujya bihutira kugeza imiryango ibanye nabi kuri Polisi ibegereye cyangwa ku zindi nzego z’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo ibibazo byayo bishakirwe umuti.
Yasoje abaha nomero za telefone za Polisi batangiraho amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, arizo: 112, 3512, na 3029.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo ishyirwaho ry’ ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (Anti Gender -Based Violence and Child Protection Directorate), gushyira ibigo Isange One Stop Centres mu bitaro 45 by’uturere, biha ubufasha abahohotewe mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama kandi byose bakabihabwa ku buntu.
Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw