Nyarugenge: Umurambo w’umusore watoraguwe muri ruhurura
- 05/06/2017
- Hashize 8 years
Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko witwa Mpozembizi Aphrodis watoraguwe muri ruhurura igabanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2017, nibwo umurambo w’uyu musore bivugwa ko yari umumotari wagaragaye muri ruhurura yo mu Cyahafi yegereye urusengero rwa ADEPR.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Hitayezu Emmanuel yemeje iby’uru rupfu avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.
Yavuze kandi ko polisi ikimara kuyamenya yihutiye kuhagera biba ngombwa ko umurambo ujyanywa kwa muganga ku Kacyiru kugira ngo icyamwishe kimenyekane.
Yakomeje avuga kandi ko Nk’uko bigaragara, mu maso hasaga nk’ahari habyimbye ariko kugira ngo twemeze ngo uyu muntu yishwe cyangwa ni urupfu rusanzwe, turi kubikurikirana ni nayo mpamvu yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo asuzumwe.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw