Abasirikare babiri bashinjwa kwica umuturage bakatiwe
- 27/06/2017
- Hashize 8 years
PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude, bakatiwe igifungo cy’iminsi mirongo itatu y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeje.
Abasirikare bakurikiranyweho kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aime Yvan agapfa, aho bari ku burinzi i Gikondo ahazwi nka SGM mu rucyerera rwo ku itariki ya 10 Gicurasi ahagana saa saba z’ijoro.
Bagejejwe imbere y’ubutabera baburanishizwa aho ibyaha bashinjwa byakorewe, mu Kagari ka Rwampala, mu rubanza rwitabiriwe n’abaturage benshi bo muri ako gace.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwafashe umwanzuro ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30 rushingiye ku kuba bemera icyaha ndetse uwitwa Ishimwe akaba yaremeye ko yarashe nta tegeko.
Mu iburanisha riheruka, abaregwa bahawe umwanya wo kwiregura maze Ishimwe yemera ibyaha byose ashinjwa, avuga ko yarashe nyakwigendera bitewe n’uko yari abonye atuye hasi mugenzi we ndetse ashaka kumwambura imbunda.
Ishimwe yavuze ko batse abantu ibyangombwa bitewe n’impamvu z’umutekano bari bashinzwe gucunga, maze mu bo babisabye habamo umugore wa Ntivuguruzwa wahise uhamagara umugabo maze mu kuhagera ngo arabasagarira ashaka kwambura imbunda Nshyimyumukiza ababwira ko imbunda babakangisha yabatanze kuyifata.
Yavuze ko uwo mugabo yasingiriye mugenzi we amutura hasi anamwambura imbunda n’icyombo, maze yabona bikomeye agahita amurasa ukuguru kugira ngo bamwambure iyo mbunda kuko ngo ntiyari kubona uko asobanura ko umuturage yabambuye imbunda kimwe n’uko ngo byashobokaga ko nawe abarasa.
Icyakora Ishimwe yavuze ko atigeze yica Ntivuguruzwa, ahubwo ko amasasu amwica yarashwe na Nshimyumukiza wamurashe apfukamye hasi.
Yashimangiye ko nyuma yo kurasa uwo mugabo, Nshimyumukiza ngo yahise ajya ku kabari kari aho bivugwa ko ariko umugore wa nyakwigendera yari yagiye kwihishamo, maze arasamo urufaya rw’amasasu amenagura ibirahuri by’urugi, firigo, amacupa n’ibindi.
Yiyemereye ko yarashe nta tegeko ahawe n’abamukuriye ndetse ko icyo gihe yanyweye inzoga ari mu kazi nubwo ahakana ko yazinywereye mu kabari.
PTE Nshimyumukiza Jean Pierre we yemeye icyaha kimwe cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko yarashe uwo mugabo kuko yari abonye ko atangiye kubambura imbunda n’icyombo, agashimangira ko yabikoze mu rwego rwo kwitabara, bityo ko atari yabigambiriye kuko batari banaziranye.
Nshimyumukiza yahakanye ko yanyoye inzoga nkuko babishinjwa, avuga ko mugenzi we yamutaye akagenda bityo ngo keretse niba ari we wazinyweye. Yahakanye kandi ko yarashe mu kabari ahubwo akavuga ko urusaku rw’amasasu yarwumvise bamaze gufatwa na ‘Military police’ ariko akavuga ko atazi abayarashe.
Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw