NYAGATARE: Abirukanywe muri Tanzania baratabaza
- 12/07/2017
- Hashize 7 years
Abaturagebirukanywe muri Tanzania batuye mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Ndama baratabaza ubuyobizi kuko ubuzima bwabo buri mu kaga bitewe n’uko inzara ibamereye nabi kandi bakaba badafite aho gukura. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi buvuga ko bugiye gushaka uko bwabafasha kuko na bo ari abanyarwanda kimwe n’abandi.
Nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania aba baturage batujwe mu mudugudu wa Rwabiharamba, mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Nyagatare mu kagari ka Ndama, bavuga ko bashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse na Leta ikaba igerageza kubafasha uko ishoboye, gusa ngo ntibihagije bifuza ko babonerwa byibuze ahantu babasha kuba bakubita isuka ntibahore bategereje imfashanyo buri gihe dore ko hari n’igihe itinda bigashyira ubuzima bwa bo habi.
Habimana Callixte, umwe mu banyarwanda birukanywe Tanzania avuga ko n’ubwo Leta ibafasha ariko ntiyabasha kubahaza, ngo baramutse babonye aho bahinga niyo barumbya bakarumbya, banasonza bagasonza kimwe nk’abandi banyarwanda ndetse bakaba banafatanya kwiteza imbere.
Ati”Twibereyeho mu mibereho y’inzara, mbese nta hantu duhinga kikaba ari ikibazo kinini cyane kuko nk’ubu ndarwaye ariko hari amafunguro bantegeka gufata nkabibura. Ubufasha mbere twarabubonaga ariko ubu ntabwo ariko batubwira ko bazadufasha. Twifuza ko twabona aho twakubita isuka kuko gusaba buru munsi ntago ari byiza”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Karangazi, Akwasibwe Eric avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko bagombwa gufashwa kimwe n’abandi banyarwanda.
Ati”Ikibazo cyabo kirazwi, nabo bagomba gufahswa kimwe n’abandi banyarwanda, byose kandi bikaba bikorwa na leta. Muri gahunda ya leta nabo bazashakirwa uburyo babaho kimwe n’abandi banyarwanda bareke gukomeza bafashwa.”
Uyu munyamabanga Nshingwa akomeza avuga ko aba banyarwanda Minisiteri ishinzwe gucyura Impunzi n’ibiza MIDMAR ijya ifasha aba baturage ibaha ibiryamirwa, ibyo kurya n’ibindi.
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw