Mulindi wa Byumba abaturage barishimira gahunda ya gira inka

  • admin
  • 17/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abatuye mu murenge wa Kaniga mu kagari ka Bugomba mu karere ka Gicumbi barishimjra ko gahunda za Lega zirimo gira inka munyarwanda zabagezeho kandi zikaba zaratanzwe mu mucyo nta manyanga abayemo.

Gahunda ya gira inka munyarwanda ni gahunda yo koroza abanyarwanda bitishoboye kugira ngo nabo babe babasha kunywa amata, babone ifumbire biteze imbere ndetse aborojwe nabo bakagenda baziturira abandi.

Mu gushaka kumenya ko iyi gahunda ni Gicumbi nagezeyo twaganiriye na bamwe mu baturage batuye aka karere ba mumurenge wa Kaniga maze batumara impungenge batubwira ko yabagezeho nta kibazo.

Sindikubwabo aragira ati” Hano gira inka twarayibonye, ubu basigaye bajya kuzitangira ku murenge, uyihawe nawe igihe kiragera akoroza n’abandi, nanjye narayibonye nyimaranye imyaka 3 nta kibazo rwose nazituriye nabandi.

JPEG - 244.8 kb
Abatuye mu murenge wa Kaniga mu kagari ka Bugomba mu karere ka Gicumbi barishimjra ko gahunda za Lega zirimo gira inka munyarwanda zabagezeho kandi zikaba zaratanzwe mu mucyo nta manyanga abayemo

Pierre we aragira ati”Oya nta muturage ndumva yinubira uburyo gira inka itangwamo kuko uyibona n’ubundi niwe uba uyikwiriye, nta muntu baraka amafaranga ngo bayimuhe, oya ntawe ntawe rwose.”

Uretse iyi gahunda ya gira inka aba baturage kandi muri uyu murenge wa Kaniga mu kagari ka Bugomba barishimira ko n’ibindi bikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi byabagezeho.

Yanditswe na Salongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 17/07/2017
  • Hashize 7 years