Rutsiro: Hari abatemera kuva mu manegeka bitwaje imyumvire

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Bamwe mu baturage banga kuva mu manegeka bitwaje ko bagiye kure yaho bakoreraga ibikorwa byabo bitandukanye, birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Umuturage wo mu murenge wa Gihango utashatse kwivuga izina yagize ati: “Ubuse wava kuri gakondo ngo ugiye kujya mu midugudu ,ikindi tuhafite amasambu kandi mu mudugudu ntaho baduha twahinga hangana naho twari dufite”

Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko batakwimuka, bose siko babibona uyu ni Ntakagera Claudie umuturage mu murenge wa Mushubati yagize ati: “Hari ababa bumva batahava ariko ubuyobozi bukabibategeka , abaturage twese ntitugira imyumvire imwe ariko nibyiza gutura mu mudugudu kuko uba ugiye kwegerana n’abandi mwungurana ibitekerezo, ariko uri wenyine mu manegeka ntacyo wakwigezaho”

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu Gakuru Munyakazi Innocent avuga ko hatagakwiye kuba hakiri impungenge zo gutura ku mudugudu ati “ Gutura ku midugudu ni gahunda ya Leta yigishijwe igihe kinini kandi yumvikanye ku buryo hari nabo usanga barwanira kujya gutuzwa ku midugudu, kubavuga ko baba bajyiye kure yamasambu yabo siko biri ahubwo ikibazo ni icy’ubushobozi bucye butaremerera buri umwe wese gutura ku mudugudu”

Abaturage bagomba gutura heza , cyane cyane muri Aka karere kuko usanga batuye mu manegeka yo kumisozi no munkengero z’ikiyaga, ku buryo usanga ubuzima bwabo buba buri mu kaga kandi ibi ni bimwe mu bibafasha kwegerezwa iterambere ryihuse kandi mu buryo bworoshye.

JPEG - 126.6 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu Gakuru Munyakazi Innocent ibumoso

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years