Ngoma:Abanyeshuri bateje akaduruvayo hitabazwa inzego z’Umutekano -Kirenga Providence

  • admin
  • 29/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Ku’Itariki ya 25 Kamena 2017 , Mu Ishuri ryisumbuye rya Mutendere Technical Secondary School (TSS) riherereye m’Umurenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma, Abanyeshuri baryigamo bateje akaduruvayo , bateye Amabuye ku mabati ndetse n’ibirahure by’Amadirishya harinda kwi tabazwa inzego z’umutekano , ngo bahoshe ako kaduruvayo

Mu masaha ya saa tatu za Nimugoroba kuwa gatanu w’icyumweru gishize , ubwo Abanyeshuri barebaga Umupira,basabwe n’Umuyobozi ushinzwe imyitwarire myiza y’Abanyushuli mukigo kujya kuryama, Abakobwa barabyeme baragenda ariko ngo Abahungu bo nti babyumva batangira gutera amabuye ku mabati ndetse no kwirukana uwo Muyobozi , bamugeza mu biro akoreramo bahatera Amabuye banamena ibirahure bibiri byo ku madirishya .

JPEG - 303.9 kb
Ishuri Ryi sumbuye rya Mutendere Technical Secondary School (TSS) Rimwe Mu Mashuli Leta yatanzeho Amafaranga menshi

Bamwe Mubaturage baturiye ikigo batashatse ko Amazina yabo atangazwa , Babwiye MUHABURA.RW ko Ibyo bibazo biterwa n’ubusinzi burangwa kuri Ababanyeshuri, Ngo kuko birirwa mu Gasantere kitwa mu Karimbori , kari hafi y’ikigo , binywera Inzoga bahimbye amazina atandukanye, bitewe nibyo zibakoresha bazimyweye , [ Cungumuntu , Icyuma , Umuneza , Akayuki ] nkuko Kuruhande rw’Ubuyobozi bw’ishuri, Gakuru Roger akaba ari nawe Muyobozi w’Ishuri rya Technical Secondary School (TSS) riherereye mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma ,akaba ari nawe bavuga ko ariwe Nyirabayaza w’Ibibabazo byose bibera mu ikigo , Ngo kuko adakunda kugaragara mu ikigo, niyo abonetse aza avuguruza ibyo abandi Bayobozi bagenzibe bakoze , bigatuma Abanyeshuri baba suzugura , Nkuko byemejwe n’Aboyobozi .

Gakuru we avuga ko, ibyabaye bahamagaye inzego z’Umutekano zigatabara, yagize ati: Barabimbwiye ,kuko ako Kaduruvayo kabaye Ntahari, Nuko mbwira Umuyobozi unshinzwe disipuline ( Displine ) ngo ahamagare Polisi ize itabare , “ Umuyobozi w’ikigo cy’Ishuri akomeza avuga ko ibindi bikiri mu’Iperereza .

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kirenga Providence yabwiye MUHABURA.RW , ko Ibyo byabaye kandi bakaba barahageze bari kumwe n’Inzego z’Umutekano aho yagize ati”Twarabimenye kandi duhita tujyayo dusanga ni Abanyeshuri bari muri sale bareberamo tereviziyo. ubwo rero amasaha yo kujya ku ryama yarageze, basabwe kujya kuryama, hanyuma Abakobwa barasohoka baragenda hasigaramo Abahungu. Kubera ko nta muriro bari bafite usibye generata barayizimya , kuko bari banze kujya ku ryama bashaka gukomeza kureba umupira , bamwe baragenda bajya kuryama hasigaramo abandi inyuma, nibo bafashe amabuye batangira gutera hejuru y’amabati. abacyekwa bagera ku ‘icyenda(9) barafashwe barakurikiranwa kuko twahise dufatanya n’inzego z’umutekano Police n’Ingabo kugirango abateje ako kaduruvayo bakurikiranwe” .

JPEG - 42.8 kb
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kirenga Providence

Asoza avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane neza , impamvu zibyihishe inyuma, ndetse na banyirabayazana bicyo gikorwa kitari kiza cyaranze iryo shuri ngo abazafatwa bakazabihanirwa.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba IP Bosco Dusabe nawe yemeza ko akaduruvayo kabayeho bagerageza ku gahosha nk’inzego zishinzwe Umutekano. yagize ati: ” Ahanini gaterwa n’abanyeshuri bafite imyitwarire mibi , Aho basuzugura Abayobozi bashinzwe Imyitwarire ndetse n’Abarimu, babafatira ibyemezo ndetse n’ibihano, Hanyuma Umuyobozi w’ikigo udakunze kuba ahari, ukunda kuza nyuma y’igihe kirekire ibyo bihano akaza akabitesha agaciro bityo agasuzuguro ka kiyongera”

Asoza avuga ko abari bagaragaye muri icyo gikorwa bajyanywe gukoreshwa ibazwa , Nyuma bakoreshwa n’inyandiko mvugo, ariko basanga atari ibintu bikomeye k’uburyo bafungwa , ahubwo ngo icyari gicyenewe cyari ugukosora imiyoborere y’ikigo no gutanga inama zishobora gutuma imiyoborere ihinduka , Abanyeshuri bakagira imyitwarire myiza.

Nubwo hari imyitwarire idahwitse mu ‘Ishuri Ryisumbuye rya Mutendere Technical Secondary School (TSS) ,Ni Kimwe mubigo Leta yashyizemo Amafaranga atari macye kugira ngo kizamure ubushobozi ngiro bw’Abana.

JPEG - 412.2 kb
Ishuri Ryisumbuye rya Mutendere Technical Secondary School (TSS)

Yanditswe na HABARUREMA Djamali MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/08/2017
  • Hashize 7 years