Abanyuze Mu Bigo Ngororamuco mu Rwanda Baratabariza Abo babisizemo
- 30/08/2017
- Hashize 7 years
Bamwe mu baturage bafungiwe mu bigo ngororamuco baratabariza abo basizemo kuko batizeye ko bazavamo amahoro.
Barahamya ko ibyo bakorerwa biba bigamije kwica aho kwitwa ko ari ukugorora abakosheje. Gusa igipolisi cy’u Rwanda kirahakana cyivuye inyuma ko nta n’umuturage barya urwara mu baba bahafungiwe.
Ni ubuhamya bw’umwe muri benshi bafungiwe ku kigo ubutegetsi bwita ’ngororamuco’ cya Nyabishongo, giherereye mu murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu.
Abanyuze muri icyo kigo bambwiye Ijwi ry’Amerika ko inkovu basigiwe n’ubuzima bubi babayemo mu gihe bahamaze bafunzwe zikiri nshya kandi ko ibihe bibi bahagiriye bikomeza kubagaruka mu ntekerezo buri munsi.
Hari abavuga ko kubera inkoni n’ibindi bikorwa mbabazamubiri bakorewe byatumye bahahamuka ku buryo basigaye birinda icyo ari cyo cyose cyatuma bongera kuhafungirwa.
Raporo z’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch zakunze gutunga u Rwanda agatoki ko ruhonganya uburenganzira bwa muntu mu bigo nk’ibi.
- Bamwe mu basore banyuze mu kigo ngororamuco cya Gikondo
Iy’umwaka ushize wa 2016 yashyize mu majwi ikigo cya Gikondo, icya Muhanda, icya Mbazi mu karere ka Huye ndetse n’iki cya Nyabishongo muri Rubavu, igaragaza ko bafungwa binyuranyije n’amategeko kandi bagakorerwa iyicarubozo.
Ubutegetsi buvuga ko ibi bigo bifasha gusubiza ku murongo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye; abafite ibyaha binini bakanyuzwa muri ibyo bigo bakajya gufungwa abandi bakagororwa, bagahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye; ariko raporo ya 2016 ya HRW yagaraje ko hari benshi barinze bafungurwa nta mwuga n’umwe bigishijwe kandi n’ubu hari abatashye bazi icyivugo cy’akarere gusa.
Haba kuri izi raporo za HRW cyangwa kuri ubu buhamya bw’abaturage bafungiwe muri ibi bigo, igisubizo cy’ubutegetsi gikomeza kuba kimwe.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba CIP Theobald Kanamugire, ku murongo wa telefone yateye utwatsi amakuru y’uko igipolisi cyaba gitoteza abafungiwe mu bigo ngororamuco.
Yashyizweho na Chief editor/Muhabura.rw