Umupfumu yatawe muriyombi nyuma yaho yaramaze kwigira igitangaza
- 26/09/2017
- Hashize 7 years
Rurangirwa Wilson usanzwe uzwi ku izina rya Salongo, ukomoka mu karere ka Bugesera akaba yari amaze kwamamara kubw’imbaraga zidasanzwe yavugaga ko yifashisha mu gufata abajura akoresheje urehereko, yatawe muri yombi nyuma yo gutahurwa ko yaba ari umutekamutwe.
Uyu Salongo w’imyaka 37 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera muri aka karere ka Bugesera nyuma yo gukekwaho ko ari umutekamutwe ndetse ngo n’ibyo yakoraga byabaga bishingiye ku binyoma ku buryo ngo hari aho yajyaga yifashisha abantu akabaha amafaranga kugirango bemeze ko yabakoreye ibitangaza.
Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo benshi bavugaga ko ari umurozi abandi bakamwita umupfumu yemejwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse kuri ubu uyu wafashwe ari kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamata muri aka karere ka Bugesera.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, IP Jean de Dieu Kayihura, yemeje iby’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, avuga ko yajyaga abeshya abantu ndetse akabaha amafaranga bakifatisha babeshya ko bafashwe n’uruhereko rwe.
IP Kayihura yagize ati “Uriya mugabo yari yarashinze ivuriro rya gakondo, abantu benshi bakajya bamugana baje kwivuza, muri uko kuvura wasangaga abwira abantu ko avura amarozi, ngo atega ibihereko, akagenda abikangurira abantu ariko ni imitwe y’ubwambuzi bushukana, Twasanze abo yavugaga ngo yafatishije ibihereko ari abantu yabaga yateguye, akabaha amafaranga bo bakamera nk’abifatishije we yahagera akigaragaza nk’aho ari impereko yabafatishije akagenda yambura abantu amafaranga.”
Uyu mugabo kandi ngo nta n’ibyangombwa bimwemerera gukora yari afite. Kugeza ubu akurikiranweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abaturage kutizera abantu nk’aba bashobora kuba ari abatekamutwe bakizeza rubanda ibitangaza.
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw