Abantu bakora imbonano mpuzabitsina n’abantu benshi nti berewe gutanga amaraso
- 27/10/2017
- Hashize 7 years
Umuntu ufite abantu bakorana imbonano mpuzabitsina barenze umwe burya ntaba yemerewe gutanga amaraso nk’uko bitangazwa n’abaganga.
Abantu bakoze impanuka, ababyeyi babyara, imbagwa ni bamwe mu bantu bakenera amaraso kandi bahoraho buri munsi.
Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima ariko abantu benshi ntibaritabira iki gikorwa cy’impuhwe.
Mukamazimpaka Alexia uyobora by’agateganyo ishami ry’I Kigali mu kigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso avuga ko umuntu wese yemerewe gutanga amaraso ariko hari ibisabwa by’umwihariko bibimburirwa n’ubushake.
Umuntu utanga amaraso abikora nta gahato nta n’igihembo ategereje. Umuntu utanga amaraso kandi aba agomba kugira ubuzima buzira umuze ndetse n’imyitwarire myiza.
Ngo ibyo byose biba bigamije ko azahabwa umurwayi koko, kandi n’uwayatanze abyuke ku gitanda ari muzima.
Kugira ngo utange amaraso umuntu agomba kuba afite Ibiro byibura 50, imyaka 18 kugeza kuri 60 buri gihugu kigena imyaka gikurikije amategeko akigenga no kuba umuntu ari muzima ku munsi agiye gutangiraho amaraso.
Mukamazimpaka ati “Ni ikintu muganga wakira uje gutanga amaraso asuzuma cyane. Baganira ku mibereho ye, ku nkuru ye n’imyitwarire ye bakaza kwemeranya ko ayatanga, cyangwa se ko aba aretse, hari n’igihe abwirwa ko atazigera ayatanga na rimwe bitewe n’impamvu baboneye hamwe.”
Umuntu utanga amaraso na none ngo ni umuntu utagendera mu ngeso z’ubusambanyi.
Ni umuntu utagirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu urenze umwe, utanywa ibiyobyabwenge cyangwa ngo abyitere mu nshinge nk’uko Mukamazimpaka abivuga.
Ati “Ku rupapuro abaje gutanga amaraso buzuza, hari amakuru biyuzuriza bo ubwabo bigafasha uwakwakiriye kumva ko uyu munsi bitashoboka ko utanga amaraso, ko wabisubika cyangwa ko utazabikora na rimwe. Umuntu wese ufite ubwandu bw’indwara bwandurira mu maraso aba atazatanga amaraso, nka SIDA umwijima wo mu bwoko bwa B na C, ushobora no kubuzwa gutanga amaraso uyu munsi ariko mu gihe kiri imbere wemerewe kuyatanga.”
Burya amaraso n’ubwo apimwa harobanurwa abayatanga. Abantu bifuza gutanga amaraso bose si ko babyemererwa.Ati “Muri gahunda yo gutanga amaraso biravuga ngo aho kugira ngo nibeshye nkwemerere utagombaga kuyatanga, nakwibeshya nkakubuza kuyatanga kandi byashobokaga mu rwego rwo gufasha uyatanga n’ushobora kuyahabwa.”
Avuga ko impamvu harobanurwa amaraso bahendewe ku bintu bimwe na bimwe harimo n’imyitwarire ngo ni uko indwara zose zishobora kuba mu maraso zidapimwa.
Yagize Ati ” Amaraso ahabwa abarwayi, hapimwamo ubwandu bw’indwara ya SIDA, umwijima wo mu bwoko bwa B, umwijima wo mu bwoko bwa C n’indwara ya mburugu gusa, hari ibindi byinshi bidapimwa. Izo ndwara zose zishobora kwandurira mu maraso ariko dushobora kwandurira no mu mibonano mpuzabitsina, n’umubyeyi utwite ashobora kuzanduza umwana atwite.”
Igikorwa cyo gutanga amaraso abantu bagifiteho amakuru bakura aho badakwiriye kuyakura. Ni igikorwa kitakagombye gutera impungenge kuko gikorwa n’abaganga babifitiye ubumenyi buhagije nk’uko muganga abivuga.
Gusa ngo rimwe na rimwe umuntu ashobora gutanga amaraso akagira isereri nyuma ariko ni ikintu kibaho gake cyane kandi gihita gishira.
Ati “Akenshi biba ku bantu baza bwa mbere, dukeka ko biba bifitanye isano n’ubwoba baba bazanye bushingiye no ku makuru baba basanzwe bafite. Iyo sereri na yo ishira tukiri kumwe.”
Iyo umuntu avuye gutanga amaraso hari iminota aba agomba kwicara kugira ngo hagaragare niba nta kibazo kindi yagize.
Mu mibonano mpuzabitsina dushobora kuhandurira indwara by’umwihariko SIDA, umwijima na mburugu kandi ubwandu bw’indwara dukura ahongaho dushobora kububana igihe kirekire tutazi ko twebwe tubufite.
Christine Mukakarangwa umukozi ushinzwe gufata amaraso mu kigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso, avuga ko umuntu aba agomba kuryama ku gatanda yumva nta kintu kimubangamiye mu gihe agiye gutanga amaraso.
Iyo umuntu yumva ataryamye neza ashobora kubibwira muganga akamuhindukiza kugeza igihe yiyumva neza.
Mukakarangwa ati “turamubwira tuti niba wumva ugize ikibazo cy’isereri cyangwa se ikintu kitagenda utubwire. Tumufata amaraso tumuganiriza, akubaza ibibazo nawe uba ugomba kumusubiza neza.”
Avuga ko hari igihe umurwayi ashobora kurangiza gutanga amaraso akagira ikibazo cy’isereri. Hari iminota agenewe kuryama iva kuri itatu kuzamura mbere yo kubyuka tubanza kumubanza niba ameze neza.
Iyo avuze ko afite isereri hari ubutabazi bwagenwe ahabwa kugira ngo iyo sereri ishire.
Iyo umuntu amaze gutanga amaraso ahabwa imfashanyigisho igaragaza uburyo agomba kurya. Iyo umuntu amaze gutanga amaraso arya indyo yuzuye kandi agahaga.
Mukakarangwa ati “ntaba agomba kurya ibiryo bike, aba agomba guhaga ariko ntarenze urugero rw’ibyo akwiriye kurya. Umuntu umaze gutanga amaraso kandi aranywa cyane.”
Gusa ngo mu byo agomba kunywa inzoga n’itabi ntibirimo. Yemerewe kuyinywa nyuma y’amasaha atandatu na bwo agafata gakeya cyangwa akayireka.
Aba agomba kurya indyo yuzuye harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara
Ubuke cyangwa ubwinshi bw’amaraso yatanzwe biragoye kubibarira mu cyuho, kuko abahora bayashaka baba bahari.
Ngo Ingano y’amaraso akenewe akenshi igenwa hashingiwe ku yakoreshejwe umwaka wabanje. Uyu munsi ibitaro bibona amaraso bikeneye ku rugero rwa 96%, bitavuze ko 4% gasigaye ari ak’abarwayi babuze amaraso.
Mukamazimpaka ati “buri bitaro bijya gushaka amaraso muri rimwe mu mashami abyegereye. Bishobora kuba byifuzaga gutahana amaraso bijyanye mu bubiko angana wenda na 20, bikaza kurangira bahawe 18 bitewe n’uko basanze ikigega cyifashe. Ayo maraso ni yo bagenda bagakoresha kugeza igihe runaka kugeza igihe azashirira bikagaruka. Gusa nta murwayi wo kubura amaraso, ni uburyo bwo gusaranganya ahari mu bitaro byose.”
Kugeza ubu ngo nta makuru araza avuga ko umurwayi yabuze amaraso mu bitaro kuko aboneka ayo ari yo yose arasaranganywa.
Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO igaragaza ko 60% by’abatuye isi bashobora gutanga amaraso ariko kugeza ubu abagera kuri 5% ni bo bonyine babyitabira.
Muhabura.rw