Kayonza: Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yemereye ubufasha abahinzi bugarijwe n’amapfa

  • admin
  • 28/12/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ubwo yatangizaga igikorwa cyo kuhira imyaka cyabereye mu karere ka Kayonza umurenge wa Rwinkwavu ahazahajwe n’ikibazo cy’izuba Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufurukye Fred, yasabye abaturage guhuza ubutaka kugirango igikorwa batangije kizanakomeza, kizajye kigenda Neza kuko na Leta izajya ibatera inkunga yo kubaha amazi ariko ngo hazajya hitabwaho abaturage bahuje ubutaka k’uburyo ubuso bwuhirwa buzaba ari bunini kandi bwegeranye. ndete Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yahise yemerera ubufasha abahinzi bugarijwe n’amapfa kubera kubura imvura.

Imwe mu midugudu igize n’Umurenge wa Rwinkwavu ho mu karere ka Kayonza hongeye kugaragara imyaka yazahajwe n’ibura ry’imvura k’uburyo kuri ubu abahinzi baho bahuye n’ikibazo cyo kumisha imyaka itarera.Bityo ngo nta kintu bazaramura kuko imyaka yose yibasiwe bikomeye ari nacyo cyatumye ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba, bwafashe ingamba zo kujya kuhatangiza igikorwa cyo kuhira imyaka aho buhiye imyaka yarigikanyakanya itari yuma nka soya naho ibishyimbo n’ibigori byararangiye.


Imyaka yumumiye mu murima

Umwe mubahinzi bafite ikibazo cyo kumisha imyaka witwa Kamali Pierre wo mu murenge wa Rwinkwavu akagali ka Nkondo Umudugudu wa Batenzi Yabwiye Muhabura.rw ko kubera ikibazo cy’izuba cyatumye ibyo yahinze byose byuma ngo ntacyo azakuramo agira ati“Ntacyo nzageza murugo nibyo nateyemo urabona ko byumye byarangiye.ubu ahangaha nari narahateye ibiro mirongo Ine(40) by’ibishyimbo ariko urabona ko nta kilo nakimwe nzakuramo ikindi urabona uko ubutaka bwagenze, bwarakakaye! kubera ikibazo cy’izuba ryaravuye cyane imvura nayo yarabuze!”.

Kamali akomeza avuga ko inshuro imvura yaguye zibarika kuko yaguye kabiri gusa ubundi yajyaga ikatira muduce begeranye ntakugera aho bahinze agira ati”Aha ngaha twabonye imvura ebyiri zonyine.Hari iyo twabonye Ku cyanyuma cy’ukwezi hari kuwa Gatandatu niyo yonyine yafatishije ubutaka niyo mpamvu nutu turayi twameze n’ibi bishyimbo ubundi ntayindi.izuba ryahise riva ntayindi yongeye kuboneka hajyaga haza ubujojoba bukagenda bukagwa iyo za Kabarondo ahandi bukagwa aho za Nyamugari.Ntabwo hano higeze haboneka imvura”.

Uyu Muturage Asoza avuga ko kubaho kwe azagucyesha Imana ndetse na Leta agira ati“Ni Imana izadufasha ndetse na leta ikagumya kutuba hafi wenda ikagira uburyo yadufasha.Ubu ngubu namaze munzu! mpagaze gutya ntakintu namba!. Ariko. kubera ko leta idufiteho umugambi kandi idukunda,badufasha noneho tukagira imbaraga zo gukora iyi sezo(ihinga rizakurikira) yindi kuko iyi yo yaradupfanye.


Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufurukye Fred n’Ingabo zu Rwanda barimo kuhira imyaka

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufurukye Fred,watangije igikorwa cyo kuhira yavuze Neza impamvu yatumye baza ndetse aboneraho nogusaba abaturage gufatanya kugira ngo hazaboneke umusaruro Mwiza hatitawe ko umuhinzi yaba afite ikibazo cyo kumisha imyaka cg se ntacyo agira at“Ubu twahisemo ko twuhira iriya myaka kugira ngo ntihagire iyipfa kandi tukaba twatangije iyi gahunda ikomeje, dusaba abaturage Bose gufatanya na bagenzi babo.Nubwo umuturage kugiti cye yaba ntacyo afite,ariko umuturanyi we yaba agize icyo kibazo, nuko twafatanya twese kugirango tuzagire umusaruro Mwiza”.

Mufurukye Fred avuga ko hatAzajya huhirwa imyaka yo kugishanga gusa,ahubwo ni iyi musozi bagiye gushaka uburyo yakuhirwa ariko habayeho ko abaturage bahuza ubutaka igikorwa cyo kuhira kigende neza agira ati“Imyaka y’imusozi niho bahuje ubutaka.Twafatanyije n’ingabo z’igihugu hari n’imodoka zidufasha ndetse tugiye gushyira Ibyobo bibika amazi [damu shite ] imusozi,hanyuma imodoka zijye zijyanamo amazi ariko ni hahandi hahujwe ubutaka tubona ari ubuso bunini cyane bufite ibigoli bishobora guhura nicyo kibazo.Tuzakora ibishoboka byose amazi agereyo”.

Umuyobozi w’Intata y’Iburasirazuba yijeje ubufasha abaturage bahuye n’ikibazo cyo kubura imvura ati”Hari uduce tumwe na tumwe tutigeze tubona imvura kuburyo abandi ubwo basarura, utwo duce rero turahari no muri aka karere nabo baradufite nka za Ndego hari imidugudu ifite icyo kibazo.Hari n’utundi duce nk’imidugudu micye muri Kirehe abo ngabo nabo turabafasha”.


Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Bwana Mufurukye Fred

Uyu murenge wa Rwinkwavu ni umwe mu mirenge yo mu ntara y’iburasirazuba yegereye ishyamba rya Kagera ahakunze kwibasirwa n’izuba ryumisha imyaka.Gusa kuri ubu ikibazo cy’ibura ry’imvura muri iyi ntara cyabaye Ku kigero gito ugereranyije n’umwaka ushize aho mu midugudu ibihumbi 3 birenga, iyahuye niki kibazo imidugudu 67 niyo yatsemo izuba ryica imyaka.

Yanditswe na Habarurema Djamali Muhabura.rw

  • admin
  • 28/12/2017
  • Hashize 7 years