Gicumbi:Umusore yashatse kwivugana umumotari imana ikinga akaboko

  • admin
  • 05/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

kuri sitasiyo ya bukure mu karere ka gicumbi , hafungiwe uwitwa niyonteze felix akurikiranyweho gutera icyuma umumotari wari umutwaye kubw’amahirwe nti yamwica aza gufatwa n’undi mumotari ndetse n’abaturage.uwatewe icyuma yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya muko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamuduni Twizerimana,yatangarije itangazamakuru ko byabaye kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 aho Niyonizeye yateze umumotari witwa Kwizera Thiery amusaba kumujyana i Rutare ariko bageze mu nzira Niyonizeye akuramo icyuma yari yitwaje agitera uwo mumotari.

Aha yagize ati “Bageze mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, Niyonizeye Felix akuramo icyuma yari yitwaje akimutera ku kaboko. Umumotari yahise ata ekiribure arahagarara kugira ngo arebe uburyo yirwanaho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko mu gihe motari yari ahagaze undi yahise ashaka kumwambura moto gusa kubw’amahirwe mugenzi we (umumotari) yaturutse inyuma,cya gisambo kimubonye kiriruka akirukaho n’abaturage baragi fata .

Ati “Ariko ku bw’amahirwe ubwo umujura yari atangiye gufata moto ashaka kuyitwara, inyuma hahise haturuka indi moto ihetse umugenzi, ibakubita amatara wa mujura ariruka maze uwo mumotari wari ubakurikiye n’umugenzi yari ahetse baramwirukaho bavuza induru abaturage bahita batabara baramufata.”

Kugeza ubu uwatewe icyuma yagejejwe ku kigo nderabuzima mu Murenge wa Muko, mu gihe Nizeyimana we ari mu maboko ya Polisi, kandi akemera icyaha yakoze.Itegeko rigena ko aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa n’ingingo ya 304 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyo ngingo ivuga ko ubujura bwitwaje intwaro buhanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itandatu kugeza ku munani.

Umuvugizi wa Polisi arasaba abaturage kwirinda guha icyuho abajura, asaba abamotari kwirinda gutwara abantu batazi mu masaha ya nijoro ahantu hashobora kubateza ikibazo kubera gushaka amafaranga.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/03/2018
  • Hashize 6 years