Nyarugenge: Abantu 5 bapfuye bazira kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abaturage batanu bo mu Murenge wa Kimisagara n’uwa Kigali yo mu Karere ka Nyarugenge bapfuye bazira kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, nibwo abantu batatu bo mu Kagarika Ruliba mu Murenge wa Kigali barimo umugore witwa Immaculée Mukagasana na Fortunée Manishimwe ndetse na Theoneste Niyoyita bitabye Imana bazize inzoga zitujuje ubuziranenge banyweye mu kabari k’uwitwa Nkurunziza.

Aya makuru akimara kumenyekana abatuye muri aka gace bahise batangira kuvuga ko aba bantu bishwe n’uburozi ku buryo byabaye ngombwa ko Polisi ijyana imirambo yabo kugira ngo ijye kuyisuzuma hamenyekane icyabishe.

Nyuma y’uko bitabye Imana abandi baturage barindwi bari basangiye izo nzoga na bo bahise baremba cyane bajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bakaba ari na bo batanze amakuru y’uko barembejwe n’inzoga banyoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, yabwiye itangamakuru ko aba baturage bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge banyoye ndetse ko nta wabaroze nk’uko bamwe babikekaga.

Rutubuka Emmanuel yagize ati “ Nibyo koko twagize ibyago, hari inkuru yavugaga ko abaturage barozwe ariko icyagaragaye ni uko nta warozwe ahubwo bazize ibyo bari banyoye. Tumaze igihe tubabwira ko izo nzoga nta buziranenge zifite, byagaragaye ko ari zo bazize kubera ko abazinyoye bose zabagizeho ingaruka.”

Yakomeje avuga ko mu bandi barindwi bajyanywe kwa muganga hari babiri bamaze guhuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu, na we yemeje ko aba bantu bapfuye ndetse ko n’abandi barindwi basangiye bahise bajyanwa muri CHUK barembye.

SSP Emmanuel Hitayezu yagize ati “ Nyir’akabari witwa Nkurunziza ni we wenyine wahise atabwa muri yombi ariko na we aza kujyanwa muri CHUK ubwo yatangiraga kugaragaza ibimenyetso kuko na we yanyoye kuri ibyo binyobwa.”

Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bavanze inzoga y’inkorano izwi nka Muriture na alcool ikoreshwa kwa muganga ngo bayongerere ubukana, bihita biba uburozi uretse ko bagitegereje raporo y’abaganga ngo ihamye ibyavuye mu iperereza.

Uretse aba bantu uko ari batatu bitabye Imana, ku wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018 mu Mudugudu w’Amahoro mu Murenge wa Kimisagara hapfuye abagore babiri na bo bazira inzoga z’inkorano.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko ucuruza ibiyobyabwenge,ubinywa ndetse n’ubyisiga ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugera kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years