Mukabalisa yemeza ko mbere u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abatagira umutima wa kimuntu

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 7 years
Image

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’ubutegetsi bubi ari bwo bwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaho. Anababwira kandi ko mu kwibuka amateka mabi yabaye, hakwiye no kwibukwa abagize uruhari mu kurokora Abatutsi muri Jenoside.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Murambi mu Karere ka Nyamagabe wahuriranye n’itariki Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye mu ishuri rya Tekiniki rya Murambi (ETO) babiciyeho.

Mukabalisa mu butumwa yahaye abari bitabiriye uwo muhango,yaberetse ibyago u Rwanda rwagize kiriya gihe cya Jenoside ubwo abategetsi batagira umutima w’ubumuntu bakanguriye abantu kwicana.

Mukabalisa Donatille yagize ati “Uru Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abategetsi batagira umutima wa kimuntu, baranzwe n’urwango bashishikariza abo bayoboye kwangana no kwica bagenzi babo b’Abatutsi.”

Depite Mukabalisa yakomeje avuga ko kwibuka bidakwiye kurangirira mu mateka mabi, ahubwo ari ngombwa no kwibuka Ingabo z’Inkotanyi zagize uruhare mu kurokora Abatutsi.

Mukabalisa ati “Ntitugomba kwibuka amateka mabi yonyine, tujye twibuka n’amateka meza yaranze abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside.”

Yanakomoje ku ruhare rw’Ingabo z’u Bufaransa zagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Murambi mu cyiswe Opération Turqouise.

Mukabalisa yagize ati “Muri uru rwibutso rwa Murambi hari ubuhamya n’amashusho bigaragaza uko ingabo z’Abafaransa zari zihakambitse zatije umurindi ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi…..”.

Yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe gukomeza kubungabunga no kwita ku Rwibutso rwa Murambi kugira ngo rukomeze kugaragaza amateka ya Jenoside.

Ku wa 21 Mata 1994, Abatutsi bagera ku 50,000 bari bahungiye mu ishuri rya Tekiniki rya Murambi (ETO), bishwe n’Interahamwe n’abasirikare, bayobowe na Perefe wa Gikongoro, Laurent Bukibaruta Félicien Semakwavu wari Burugumesitiri wa komini Nyamagabe, Kapiteni Faustin Sebuhura, Komanda wa Jandarumori ya Gikongoro.Bake mu barokotse ibyo bitero bahungiye kuri Kiliziya ya Cyanika, ariko na ho Interahamwe zibasangayo zirabica nabo.

Urwibutso rwa Murambi ruri mu munani ziri ku rwego rw’igihugu rukaba rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi igera ku bihumbi 50. Rukaba ruri no mu zindi enye ziri mu mushinga ugamije kuzishyira mu murage w’Isi wa UNESCO.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abategetsi batagira umutima wa kimuntu batumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano (ibumoso), Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure


Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 50

Kwamamaza

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 7 years