Rusizi: Abarokotse Jenoside barishimira ko bubakiwe urwibutso ruhesha ababo agaciro bambuwe
- 24/06/2018
- Hashize 7 years
Abarokokeye mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi bishimiye gahunda yo guhuza inzibutso yatumye imibiri y’abzize Jenoside yakorewe Abatutsi itari ishyinguye neza, ubu yabonye aho iruhukira heza mu cyubahiro bitandukanye na mbere.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2018 ubwo bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, banashyingura mu cyubahiro imibiri 3516 yavuye mu nzibutso zo hirya no hino muri Rusizi.
Umwe mu barokotse Jenoside, Utamuriza Vestine, yavuze ko mbere y’uko bashyingura abavandimwe babo muri uru Rwibutso rwa Nyarushishi, ababo bari ahitwa mu Gatandara ariko imvura yagwa hakarengerwa imibiri ikangirika , n’aho bari barayimuriye mu Rwibutso rwa Karangiro nta mutekano bari bizeye.
Yagize ati “Twari twarashyinguye abacu mu Rwibutso rwa Gatandara ariko imvura yagwa imibiri y’abacu ikangirika. Nyuma twaje kuyimurira mu Rwibutso rwa Karangiro bakajya bahagaba ibitero , tugumya kugira impungege z’umutekano wabo ariko ubu turishimye kuko baruhukiye ahantu habasubiza agaciro bambuwe.”
Biteganyijwe ko muri aka Karere ka Rusizi imibiri yose iri mu zindi nzibutso izakomeza kwimurirwa mu rw’akarere rwa Nyarushishi, urwa Mibilizi n’urwa Kamembe.Mu Rwibutso rwa Nyarushishi hari hashyinguye imibibiri 4738.
Senateri Mushinzimana Appolinaire yavuze ko nubwo habaye impamvu zadindije uru rwibutso ariko ubu rumeze neza ku buryo rwakomeza gushyingurwamo.
Yagize ati “Hagiye hagaragara impamvu zituma rudindira ariko ubu rufite isuku, kuko rurasa neza ku buryo rwakwakira imibiri irenga 10000 ariko haracyari byinshi byo kubaka kugira ngo rujye ku rwego rw’igihugu.’’
Inkambi ya Nyarushishi niyo yahungiyemo Abatutsi barenga 10000 baturutse imihanda yose, biteze ko ingabo z’Abafaransa zabatabara ariko bicwa zirebera.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 hari hitabiriye abayobozi batandukanye mu gihugu
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi na depite Mporanyi Theobald nabo bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka i Nyarushishi
Muri uru rwibutso rw’akarere rwa Nyarushishi hashyinguwe imibiri igera ku 3516 yakuwe mu nzibutso zitandukanye
Muhabura.rw