Minisitiri Dr Gashumba yamaze impungenge abaforomo bashengurwa n’uko bahembwa bitandukanye n’abo banganya amashuri
- 30/06/2018
- Hashize 6 years
Abaforomo bakora mu bigo nderabuzima bababazwa n’uko badahembwa kimwe n’abakora mu bitaro by’uturere n’ibya kaminuza, kandi amashuri n’ibyo bakora ari bimwe bigatuma bakora batishimye.
Babitangaje ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’abaforomo n’ababyaza wabaye kuri uyu wa 29 Kamena 2018, banaboneraho kugaragaza ibibazo bahura na byo mu mwuga wabo, hagamijwe ko byabonerwa ibisubizo.
Bamwe muri abo baforomo bavuga ko icyo kibazo kibabangamiye kuko badafatwa nk’abandi kandi bose bari mu bigo bya Leta.
Uyu ati “Twebwe dukora mu bigo nderabuzima ntiduhembwa kimwe n’abakora mu bitaro bikuru kandi akazi dukora ari kamwe n’amashuri ari amwe. Ni akarengane kuko twese dukorera Leta kandi n’aho duhahira hakaba hamwe, ibyo bica intege umuntu akaba atanakora akazi ke neza”.
Mugenzi we ati “Nk’ubu hagati y’umuforomo ukora ku kigo nderabuzima n’ukora ku bitaro by’akarere usanga harimo ikinyuranyo mu mishahara cy’ibihumbi birenga 60Frw. Ibyo bituma hari abahoran agatima karehareha ko kujya aho bahembwa menshi, icyifuzo ni uko byaringanira”.
Abo baforomo bongeraho ko ku bigo nderabuzima ari na ho haba akazi kenshi kuko bakora akabo n’ak’abaganga kuko ntabahaba, bakavunika cyane ariko bigasa n’aho ntawubibona bakanibaza impamvu batazamurwa mu ntera nk’abandi bakozi ba Leta (Promotion horizontale).
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, na we yemeza ko ubwo busumbane buhari ariko ko butakagombye kubabo ari yo mpamvu ngo harimo kwigwa uko bwavanwaho.
Ati “Nubwo mwatwandikiye mutumenyesha icyo kibazo, natwe twari twakibonye mbere ari yo mpamvu twatangiye kugikoraho. Ntibyumvikana ukuntu umuforomo wo ku kigo nderabuzima n’uwo mu bitaro bya kaminuza bose ari A1 cyangwa A0 batahembwa kimwe kandi bose bavura Abanyarwanda, kiraza gukemuka”.
Gusa yasabye abaforomo n’ababyaza guhindura uburyo bakiramo abarwayi kandi bo ubwabo bagatangira amakuru mugenzi wabo wakira abarwayi nabi batarindiriye ko abarwayi ari bo babivuga.
Yagize ati “Kwakira abarwayi tukigire intego ibindi nidushaka tube tubishyize ku ruhande. Rwose dutangire uyu munsi duhindure uburyo twakira abarwayi bacu. Ntabwo ari twese hari abakira abarwayi neza ariko umukobwa aba umwe agatukisha bose.”
Yavuze ko kwakira nabi umurwayi kwa muganga bitandukanye cyane no kwakira nabi umuntu muri resitora kuko ngo ho ashobora kujya ahandi cyangwa akajya kurya iwe.
Agira ati “Kwa muganga umuntu aje akugana aba aje ababaye. Kandi n’uburyo system yacu ikora aba yaje ku kigo nderabuzima kimwegereye, aba agutezeho byose, aba akubona nk’Imana. Iyo umutengushye ukamwakira nabi ukamuvugisha nabi, uba umusonze.”
umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abaforomo n’ababyaza (RNMU) yavuze ko ngo n’iyo abaforomo bongereye amashuri, urwego bagezeho ntirugaragara mu nzego z’umurimo za Leta bigatuma hari amahirwe batabona nk’abandi bakozi.
Kuri ubu mu Rwanda hari abaforomo n’ababyaza 13 000 bavuye ku batarenga 400 bariho mu myaka ya 1995/1996. Kandi ngo ubu hari n’abandi basaga 2 500 batarabona ibyangomba ngo ikaba ari intambwe ishimishije igihugu cyateye.
Umwe mu baforomo yerekana bimwe mu byo bakora
Yanditswe na Habarurema Djamali