Rutsiro na Karongi:Inkuba yahitanye abantu bane barimo umugabo yasanze mu kiryamo n’umugore we

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Rutsiro na Karongi mu bice bitandukanye,ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama inkuba yishe abantu bane (4) barimo umwana wigaga mu mwaka Gatanu w’amashuri abanza n’umugabo yakubitiye ku buriri n’umugore, ariko uyu mugore we ntiyagira icyo aba.

Mu Karere ka Karongi yakubise Samuel Uwihanganye uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko wo mu murenge wa Mutuntu akagari ka Gisharu, umudugudu wa Nyabiguri. Uyu yamwishe ahagana sa tanu z’ijoro ubwo yari yiryamiye n’umugore we. Uyu mugore we ntacyo yabaye kandi n’abana bameze neza nk’uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabyemeje.

Hari undi muntu yiciye muri Karongi mu murenge wa Twumba, Akagali ka Kibingo witwa Edouard Nsabimana w’imyaka 22 y’amavuko.Uyu we inkuba yamukubise ahagana sa tanu z’ijoro aryamye ndetse inasenya inzu yarimo.

Amakuru aravuga ko mu murenge wa Murundi muri Karongi naho hapfuye undi muntu azize inkuba.

Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Musasa ukora ku kirwa rya Iwawa, mu kagari ka Murambi naho inkuba yakubise umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ahita apfa.

Kuri uyu munsi wo Kabiri imvura yaguye umunsi wose igwa muri ibi bice, yarimo n’inkuba nyinshi zikunze kwibasira aka gace kari hafi y’umusozi w’isunzu rya Nili ndetse no mu misozi y’ibirunga yo mu majyaruguru y’u Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years