Huye:Abacukuraga icyobo cyo gufata amazi baguye ku mibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu Murenge wa Karama,Umuturage yacukuzaga icyobo cyo gufata amazi,maze abo yari yabwiye gucukura bagwa ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngabo Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama,yabwiye umunyamakuru ko igikorwa cyo gukuramo iyo mibiri cyamaze iminsi ibiri, cyarangiye kuri uyu wa Gatanu.

Ati “Abantu bacukuye bashaka gufata amazi, bagwa ku mibiri, ejo niho twatangiye kuyikuramo, uyu munsi igikorwa twakirangije havuyemo imibiri 82.”

Yavuze ko icyo cyobo kiri hepfo y’inzu yubatswe mu 2001 ariko mu isiza ry’ikibanza ntibari bakigezeho.

Yakomeje avuga ko icyo cyobo kiri mu gace kaguyemo Abatutsi benshi ndetse hari n’ibyobo bitandukanye byagiye bikurwamo indi mibiri.

Ngabo yakomeje avuga ko muri ako gace hari ibindi byobo mu bihe bishize byakuwemo imibiri, igashyingurwa mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama, rushyinguyemo abarenga ibihumbi 70.


Abaturage mu gikorwa cyo gukura imibiri muri icyo cyobo

Uwarokokeye muri aka gace akaba ari naho atuye Mukeshimana Hyacinthe, yabwiye umunyamakuru ko ibihumbi by’Abatutsi baturutse mu makomini yari akikije Komine Runyinya, ari wo Murenge wa Karama y’ubu, bagabweho igitero gikaze, baricwa ariko hashize igihe hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Ni ahantu habereye igitero gikaze. Abantu biciwe aho, gusa [imibiri yabonetse] si abari batuye aho gusa, imibiri 15 gusa ni yo yamenyekanye y’abantu bari batuye hafi aho, ni agace kari kahungiyemo Abatutsi benshi.”

Mukeshimana ababajwe no kubona hashize igihe bashyingura, hakaba hari n’abireze bakemera ibyaha bya Jenoside ariko bakaba bataratanze amakuru yose y’aho bashyize abo bishe.

Yagize ati “Hari ku manywa, utekereza ko aho babashyize batari bahazi?

Imyaka 24 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko haracyagenda haboneka imibiri y’abishwe. Inzego zitandukanye zihora zishishikariza abaturage gutanga amakuru y’aho yaba iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri yataburuwe iri ku biro by’umurenge, hategerejwe ko itunganywa ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.


Imibiri yakuwe mu cyobo yajyanywe ku biro by’Umurenge ngo izatunganywe ishyingurwe mu cyubahiro

Salongo Richard

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years