Kuki abagabo bafata ku ngufu? Ni iki gishobora kubitera?

  • admin
  • 23/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu minsi ishize, Twagiye twumva mu bihugu bitandukanye bimaze igihe birimo imyigaragambyo ikomeye ikorwa n’abari n’abagore b’imyaka yose. ibi byose Imbarutso yatewe n’igerageza ryo gufata ku ngufu no kwica abagore n’abakobwa , ibi bikaba byaratumye batangira kwamagana gufatwa ku ngufu ku mugaragaro ihohotera rishingiye ku gitsina, Muhabarura.rw yageragegeje gushaka impamvu ituma abagabo bafata kungufu ndetse nuko ubwonko bw’umuntu ufata ku ngufu bukora maze tubategurira iyi nkuru igendeye kucyo inzobere ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe i Stanbul, Professor Sahika Yuksel yagaragaje kubera iyo myitwarire itarimyiza .

Kuki abagabo bafata ku ngufu? Ni iki gishobora kubitera? dore ibizubizo bya i Stanbul, Professor Sahika Yuksel impuguke

Professor SahikaYuksel: Kuki abagabo bafata ku ngufu? Ntabwo ari byo kwibwira ko abagabo bafata ku ngufu kubera ibyo imisemburo yabo ya kigabo ikeneye.

Umugabo uri kugenda mu muhanda ntapfa gufata umugore ku ngufu gutyo. Kuko bazi ko atari byiza, bagerageza kubikorera mu ibanga, kure y’amaso y’ababibona.

Gufata ku ngufu si igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Gufata ku ngufu ni igitero. Bigamije intsinzi. Bigamije kwigarurira ikintu – kandi umugore aba yabaye nk’ikintu muri ubu buryo. Ni imbaraga z’umuntu.Kandi hari bamwe mu babikora bashobora kubonamo ibyishimo.Ni byo ko gufata ku ngufu bibonwa nk’imyitwarire mibi cyane, ariko si cyo gikorwa cy’urugomo cyonyine abagabo bakora.

Urugomo rushingiye mu mitekerereze, cyangwa ku mubiri, ku butunzi, byirengagiza uburenganzira bw’abagore, kandi ivangura riba ryemewe rifatwa nk’ikintu gisazwe, gufata ku ngufu na byo biraboneka.

JPEG - 26.1 kb
inzobere ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe i Stanbul, Professor Sahika

Ese uburyo umuntu ufata ku ngufu yarezwe byaba bigira uruhare ku bikorwa bye mu myaka ye akuze?

Professor SahikaYuksel: Muri uyu muco, abana barerwa mu buryo bujyanye n’amahame n’imbaraga z’umugabo. Umugore yigishwa gufata umugabo we mu buryo butandukanye kandi akubaha imiyoborere ye y’igitugu.Ubwo rero ibi bituma yibona muri iyi myitwarire, we n’umuhungu we n’umukobwa we.

Tuzi neza ko abakobwa bafite ba nyina bakorerwa ihohoterwa mu rugo nabo basa n’abakorerwa ibi bikorwa birenze mu ngo zabo iyo bamaze gushaka cyangwa se babana n’abagabo.

Abagabo bafite ba nyina bakubitwa na ba se bagira ikintu cyo kugira urugomo mu mibanire yabo n’igitsina gore.Abahungu n’abakobwa basobanurwa n’umuryango mu buryo ba nyina bafatwa na ba se nk’abantu bafite agaciro kari hasi.

Ushobora kuvuga ko ibi ari ikibazo rusange kandi ushobora kubona hari aho bigenda bisa hirya no hino ku isi.Ariko bitandukana mu buryo bwo kubirwanya. Abagore muri rusange bahabwa uburezi bubi ugereranyije n’abagabo.Ariko abanyapolitike bavuga bashimitse kenshi ko abagabo n’abagore batangana.

Wafata gute umugabo wemera ko afite iyi myitwarire kandi ushaka ubufasha?

Professor SahikaYuksel: Nta muntu wahinduka niba atemera ko ibikorwa bye ari bibi kandi akemera kubiryozwa.Niba Umugabo afashwe hanyuma akavuga ko atari yigeze abigambirira, ntibizatuma haba impinduka mu myitwarire ye.Umubare w’abagabo bashobora kwivumburamo iyi myitwarire bakanasaba ubufasha mbere yo gufatwa ni muto cyane.

Ikintu cyiza cyakorwa ni ugusubiza aba bagabo bakora ibyaha bishingiye ku gitsina mu buzima busanzwe ari na ko bakora ibihano byabo. Buri muntu afite uburenganzira bwo kuvurwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Hari gahunda nyinshi zitandukanye ku isi zo gusubiza abakora ibyaha bishingiye ku gitsina mu buzima busanzwe, kandi abafashwa babisubiramo ni bacye ugereranyije n’abadahabwa ubufasha muri gereza.Izi gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe zifasha by’umwihariko ingimbi zikora ibyaha bishingiye ku gitsina.

Nagira ngo mvuge ku yindi ngingo imwe muri iki kiganiro.

Hari abasaba ko abafata ku ngufu bakonwa ubugabo bwabo bukatwa ndetse ko igihano cy’urupfu gicyenewe na none.Igihano cy’urupfu ni icya kinyamaswa. Tuzi neza ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urugero rw’ubugizi bwa nabi rutari hasi mu ma Leta afite igihano cy’urupfu.

Izi ntabwo ari ingamba zigabanya icyaha. Ibi ni abantu bari mu myanya ikomeye bagerageza gucecekesha rubanda.

Ibi turabyumva buri gihe nyuma y’igikorwa cy’ifatwa ku ngufu gikomeye.

Aha ntabwo turi kuvuga kwihorera. Dufite intego ko sosiyete yacu itabonekamo ibikorwa by’ifata ku ngufu n’urugomo rushingiye ku gitsina.

JPEG - 88.9 kb
Ni iki umugore uri mu kigero icyo ari cyo cyose yakora igihe yerekana ingufu zo kubishyira ahagaragara?

Ni iki umugore uri mu kigero icyo ari cyo cyose yakora igihe yerekana ingufu zo kubishyira ahagaragara?

Professor SahikaYuksel: Mu miryango cyangwa imico aho imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’umuziro kandi imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ikamaganwa, urugomo rushingiye ku gitsina rusa nk’aho rudashyirwa ahagaragara.

Ufata ku ngufu arabizi neza kandi ashobora gutera umugore ubwoba ko azabwira umuryango we uko byagenze.

Agakomeza ibi bikorwa binyuranye n’amategeko. Ashobora no gukanga umugore akamuganira ku nshuti ze mu bikorwa bindi by’urugomo rushingiye ku gitsina.

Birumvikana ko abagore bafashwe ku ngufu bashobora kujya mu nzira y’amategeko- ashobora guhabwa ubufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyitwarire.

Ashobora kubibwira inshuti ze magara kandi yizera.

Inzira yo gukira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina si uguceceka.

Ibikorwa by’urugomo rushingiye ku gitsina bishobora gutera ibibazo ku mubiri, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no gutwara inda.

Ni ngombwa rero ko umugore wafashwe ku ngufu asuzumwa vuba kandi ingamba zikenewe zigafatwa.

Hashobora kuba ibibazo by’igihe gito cyangwa kirekire kandi ibi bigomba kwitabwaho mu gihe runaka nyuma y’ihohoterwa.

Ibyiza ni uko hashyirwaho ibigo byatanga ubufasha bukenewe nta gukerererwa kubayeho.

Kandi umugabo ufite umugore we wafashwe ku ngufu nawe anyura mu bihe bikomeye.

Nawe yagombye kubona ubufasha mu buryo bw’ubuzima busanzwe n’imyitwarire mu mitekerereze.”

Mu mwaka wa 2014/15, u Rwanda rwakiriye imanza ziregwamo ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 2321; mu 2015/16 hakirwa 2645; mu 2016/17 hakirwa 1869. Mu 2014/15 haburanishijwe 1844; mu 2015/16 zari 1920 naho mu 2016/17 ziba 1951 kandi hagati ya 80 na 90% ya zo abaregwaga bahamijwe icyaha.

Salongo Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/09/2018
  • Hashize 6 years