Birababaje: Yitabye Imana habura amezi 3 ngo yambare ikanzu y’abarangije Kaminuza(Inkuru ivuguruye)

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Inkuru ibabaje yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu ubwo habaga ibirori by’abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda aho hasakaye ifoto y’umusore witwa Regis witabye Imana habura ameze atatu ngo nawe yitabire ibi birori by’abasoje Kaminuza.

Mu buryo bwatunguye abantu hagaragaye ifoto y’umusore yashyize ikanzu yabarangije kaminuza ku gituro bivugwa ko uwo musore wayizanye ari inshuti ya nyakwigendera biganye mu mashuri yisumbuye muri Groupe Scholaire Kabgayi nk’uko Hategekimana wari uri kuri sitade yabitangaje.

Regis yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yo yari atwaye igihe yari avuye mu munsi mukuru wa batisimu i Muhanga habura ameze atatu ngo yitabire ibirori byabarangije kaminuza.

Uyu musore Regis yari asanzwe yiga muri kamunuza y’u Rwanda mu ishami rya CBE- Gikondo mu cyahoze ari SFB yakoze impanuka tariki 5 Kanama 2018.

Mu mwanya wa nyakwigendere,inshuti ye yakoze ibyasabwaga byose ku munyeshuri urangije kaminuza, birimo kugura ikanzu bambara mu birori n’ibindi ,nawe ajyayo.


Ubwo habaga ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri UR byabereye I huye,uyu musore yajyanye ikanzu ku gituro cya mushuti we nkuko bigaragara ku ifoto.


Uyu musore witabye Imana arangije amasomo ye muri kaminuza

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 5 years