Impamvu y’ihamagazwa rya Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda iranugwanugwa

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 6 years
Image

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahamagaje Ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, ku mpamvu zitaramenyekana.Gusa biracyekwa ko ibyihishe inyuma y’iri hamagazwa igitaraganya byaba byaratewe n’itukwa rya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Lindiwe Sisulu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemeje aya makuru ko Ambasaderi Twala yahamagajwe n’igihugu cye.

Ati “Yego. Guverinoma yose ifite uburenganzira bwo guhamagaza umudipolomate wayo igihe icyo aricyo cyose.”

Gusa ku ruhande rwa Afurika y’Epfo,Umuvugizi wa Sisulu witwa Ndibhuwo Mabaya yahakanye ko ibikorwa byo kuzahura umubano byahagaritswe ariko yemeje ko uhagarariye Africa y’Epfo mu Rwanda yasabwe kubaza Guverinoma y’u Rwanda ibyavuzwe byo gutuka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Lindiwe Sisulu.

Dailymaverick dukesha iyi nkuru kivuga ko hari Ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyanditse inkuru ituka uyu Minisitiri wa Africa y’Epfo kimwita ‘Indaya’. Ndetse ko ibyagiye byandikwa kuri Twitter na Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Pretoria yabibonye nk’ibiyisesereza.

Uhagarariye u Rwanda muri Africa y’Epfo Vincent Karega nawe ngo yahamagajwe mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga i Pretoria gusobanura iby’ibyo bitutsi.

Mabaya avuga ko batishimiye ibitutsi byo kuri ‘social media’ kandi babimenyesheje uhagarariye Leta y’u Rwanda i Pretoria mu cyumweru gishize.

Ati “Uduhagarariye nawe mu Rwanda yabonanye n’abayobozi i Kigali mbere y’uko agaruka hano ngo tubimubazeho. Yababwiye ko tutishimiye ibyavuzwe kuri ‘Social Media’ kuko bibangamiye imibanire y’ibihugu byacu.”

Mabaya yemeza ko kuzahura imibanire ya Africa y’Epfo n’u Rwanda bikomeje ariko ko uwo muhate utakomeza kugenda neza mu gihe urundi ruhande ngo ruri gutuka urundi kuri Social media n’izindi mbuga.

Mu kwezi gushize nibwo iki kibazo cyazamutse ubwo Minisitiri Sisulu yatangarizaga mu kiganiro n’abanyamakuru ko yabonanye na Faustin Kayumba Nyamwasa muri Africa y’Epfo.

Icyo gihe Minisitiri Sisulu yatangaje ko yatunguwe no gusanga Kayumba Nyamwasa yiteguye kuganira na Leta y’u Rwanda bakumvikana.

Ariko Olivier Nduhungirehe yahise yandika kuri Twitter ye ati:Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 6 years