Nyarugenge:Umugabo yarashwe arapfa ubwo yari kumwe n’abandi bavuye kwiba ibiryabarezi

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo w’imyaka 30 yaraye arasiwe aho yari kumwe na bagenzi be bavuye kwiba ibyuma by’imikino y’amahirwe (slot machine) biyita abasirikare banambaye imyenda yabo. Uyu ngo yarashwe yiruka ashaka gucika abandi barafatwa.

Ibi byabereye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya ndetse no mu murenge wa Shyorongi muri Rulindo aho abagabo batatu bari mu modoka bahishe plaque yayo kandi babiri bambaye imyenda ya gisirikare binjiye mu tubari tubiri turimo ibi byuma by’imikino y’amahirwe bita ‘Ibiryabarezi’ bakabyambura ba nyirabyo bakabipakira nk’uko amakuru abyemeza.

Umwe muri ba nyiri akabari witwa Nsaguye yahise abwira Police ko abo bantu bari mu modoka ya gisiviri kandi bambaye imyenda ya gisirikare babatwariye imashini zabo kandi bafite ibyangombwa byazo.

Amakuru atugeraho avuga ko Police imaze kubwirwa n’abambuwe yategeye iyi modoka mu muhanda uva mu Nzove maze bayihagaritse uwari uyitwaye witwa Ntezurundi w’imyaka 30 arayihagarika avamo ashaka gukizwa n’amaguru, ngo nibwo yarashwe ahita apfa.

Ntakirutimana umwe mu bo bari kumwe we yafashwe anemeza ko bavuye kwiba izi mashini kandi bari kumwe bya nyabyo n’abandi bambaye imyambaro ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda. Uyu yavuze ko abandi bari kumwe basigaye mu nzira.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye umunyamakuru ko imyenda y’ingabo bari bambye bashobora kuba ari iyo bibye ngo bayifashishe muri ubu bujura bakora.

Avuga kandi ko Ntakirutimana wafashwe yemeza ko bari basanzwe bambura abantu izi mashini zabo biyita abasirikare.

CIP Umutesi avuga ko Police nta gahunda ifite yo kurasa abajura igamije kubica ahubwo bicwa bitewe n’uko bitwaye cyangwa mu gihe cyo gufatwa nyuma yo gufatwa.

CIP Umutesi ati “Gahunda ya Police ni ukubashyikiriza ubutabera bagakurikiranwa ku cyaha cy’ubujura baba bafatiwemo. Ariko kwiruka wafashwe cyangwa kurwanya inzego z’umutekano ushaka guhungabanya ubuzima barakurasa”.

Muri uku kwezi abantu 5 bamaze kuraswa barapfa ku mpamvu zo gucyekwaho ubujura babona ko baramutse bafashwe babiryozwa, bagahitamo kwiruka cyangwa kurwanya inzego z’umutekano bikabaviramo gupfa.Umwe yarasiwe i Masaka mu karere ka Kicukiro, batatu barasiwe ku Gisozi mu karere ka Gasabo undi yarasiwe mu Nzove mu karere ka Nyarugenge akaba ari uturere two mu mujyi wa Kigali.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years