Gicumbi:Impanuka yahitanye umumotari n’umubikira yari atwaye
- 05/06/2019
- Hashize 6 years
Mu muhanda Rukomo-Gatuna wo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, habereye impanuka ya Moto ihitana umubikira witwa Terimbere Théopiste, wayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki ihitana n’umumotari wari umutwaye.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Kamena 2019,amakuru avuga ko iyo modoka yagonganye n’uwo mumotari ari iyo mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kugenda nabi k’umumotari washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere, ayigwamo ahita apfa we n’umugenzi yari atwaye.
Agira ati “Ni umumotari wadepashije(washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere) nabi agongwa n’iyo babisikanaga ahasiga ubuzima n’uwo yari ahetse. Bibaye mu kanya saa munani zirengaho utunota duke. Bavaga Manyagiro berekeza i Kabuga, ubu imirambo iri mu bitaro bya Byumba”.
SSP JMV Ndushabandi, arasaba abatwara ibinyabizika kubahiriza amategeko y’umuhanda, baharanira kwirinda impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.
Ati “Ubutumwa ni ugusaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, by’umwihariko iyo banyuranaho, umuntu akareba ko uwo anyuraho yamuhaye inzira kandi ko aho aturuka nta kibazo gihari, bityo bigatuma birinda impanuka za hato na hato”.
SSP Ndushabandi avuga kandi ko, abakoresha umuhanda batarumva neza ubutumwa bukubiye muri gahunda Polisi yatangije yise ‘Gerayo Amahoro’.
Agira ati “Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro, buratanga umusaruro ariko ntabwo uri ku rwego rushimishije, kuko impanuka n’ubu zikigaragara kandi zitari zikwiriye, nta mpanuka igomba guterwa n’umuvuduko ukabije, nta mpanuka ikwiye guterwa n’ubusinzi, nta mpanuka ikwiye guterwa no kunyuranaho nabi”.
Uyu Mubikira w’imyaka 37 y’amavuko ahitanywe n’iyi mpanuka avuye gusura ab’iwabo yari aho yari atwawe na motari witwa Mugenzi Moise, bagonzwe na torotoro ifite RAD 987I, yo yari itwawe na Rwivanga w’imyaka 35.
Terimbere Théopiste yayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW