Uburusiya:Umukobwa wigaruriye imitima ya benshi kuri Instagram yasanzwe mu gikapu yishwe
- 30/07/2019
- Hashize 5 years
Umukobwa witwa Ekaterina Karaglanova w’imyaka 24 wigaruriye benshi kuri Instagram umwe muri babandi bitwa Slay Queen,yasanzwe yishwe n’abagizi ba nabi bakoresheje icyuma barangije bamushyira mu gikapu kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Uyu mukobwa wari ukunzwe cyane kuri Instagram aho abantu barenga ibihumbi 85 bamukurikiranaga.Yasanzwe yapfuye nyuma y’aho ababyeyi be bibajije aho yagiye cyane ko yari amaze iminsi atabahamagara,noneho bagiye kumureba mu nzu yakodeshaga i Moscow basanga yaramaze kwicwa ndetse basanga afite igikomere cy’icyuma.
Ubwo aba babyeyi bari bageze mu nzu uyu mukobwa wabo yakodeshaga, basanzemo igikapu kinini,bagifunguye basangamo umurambo we warateraguwe ibyuma mu ijosi niko gukanda cyane inzogera [alarm] basaba ubufasha polisi ihita ihagoboka.
Polisi yavuze ko igikora iperereza ku rupfu rwa Karaglanova waherukaga kubona impamyabumenyi ya dogiteri gusa ikeka ko yishwe n’abantu bari bamufitiye ishyari.
Russian daily Moskovsky Komsomolets (MK) ducyesha iyi nkuru yavuze ko nyakwigendera yari amaze iminsi mike akundanye n’umusore utatangajwe amazina ndetse bari baranapanze kujyana mu gihugu cy’Ubuholandi mu biruhuko no kwizihiza umunsi mukuru we w’amavuko, wabaye uyu munsi ku italiki 30 Nyakanga 2019.
Polisi avuze ko camera za CCTV zafashe amushusho y’umusore bari bamaze igihe bakundana agenda genda kuri iyi nzu y’uyu nyakwigendera ariko batahita bamushinja ko ariwe wamwishe.
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW