RDC:Goma hongeye kuboneka undi murwayi wa Ebola,mu gihe hari undi mugore yahitanye muri Ituri

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bwemeje ko umuntu wa kabiri wanduye indwara ya Ebola yagaragaye mu mujyi wa Goma, uri hafi cyane y’u Rwanda.

Amakuru y’uyu murwayi yatangajwe na AFP. Bivugwa ko yari aturutse mu gace ka Ituri, aho bikekwa ko ari naho yavanye iyo ndwara.

Ku wa 14 Nyakanga nibwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, ubwo yahageraga atwawe n’imodoka avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo icyorezo cya Ebola. Iyo ndwara yaje no kumuhitana.

Amakuru avuga ko uyu murwayi wa kabiri mu cyumweru gishize ari bwo yatangiye gukekwaho iyi ndwara ya Ebola kuko yagaragazaga ibimenyetso bifitanye isano n’iby’abandi bagiye bahitanwa na yo.

Ni mu gihe kandi ejo kuwa Kabiri tariki 30 Nyakanga hari umugore wahitanwe n’iyi ndwara mu gace ka Some mu birometero 26 uvuye Mambasa muri Ituri nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyi teritwari Idrissa Koma.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera ubwo yari kumwe n’abandi baturage yakorakoye ku muhungu we wishwe na Ebola bituma nawe ahita yandura birangira nawe yitabye Imana.

Ibihugu bihana imbibi na Congo Kinshasa byahagurukiye gushyiraho ingamba zikumira ko iki cyorezo kiriyo katambuka imipaka.

U Rwanda rukomeje gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo iyo ndwara itambuka umupaka.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga u Rwanda rwatangije imyitozo izarangira tariki 13 Kamena, ibera mu bitaro umunani igamije kureba uko abaganga bakwitwara mu gihe haba habonetse umurwayi ufite Ebola. Ni ibitaro cyane cyane byegereye uduce dushobora kugira ibyago byo kugaragaramo iki cyorezo gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Intego nyamukuru y’iyi myitozo ni ukureba ubushobozi buhari bwo guhangana n’iki cyorezo no kureba ubumenyi abahawe amahugurwa bamaze kugeraho kuva umwaka ushize.

Kuva icyorezo cya Ebola cyaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2018, kimaze guhitana abantu hafi 1700.

U Rwanda kandi rwashyizeho uburyo bwo gupima umuriro umuntu wese winjira aturutse mu bice bivugwamo Ebola, runashyiraho ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Rwahuguye abantu 23 657 barimo abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abajyanama b’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage gutanga amakuru kuri Polisi kuri nimero itishyurwa ya 112 no kuri Minisiteri y’ubuzima ku 114, ubuyobozi cyangwa abajyanama b’ubuzima.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years