Mageragere:Abagororwa batatu barashwe bagerageza gutoroka barapfa

  • admin
  • 13/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Urwego rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS) ruratangaza ko abagororwa batatu bagerageje gutoroka gereza ya Mageragere, bararaswa barapfa.Abo bagororwa ni Nzeyimana Djibril (wari ufunzwe iminsi 30 y’agateganyo wakekwagaho ubujura), haka uwitwa Wagura Sam ( wari ufunzwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge) na Joseph Kabuye washinjwaga kurigisa umutungo.

Umwe mu baturage batuye hafi ya gereza yabwiye umunyamakuru ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu yabonye imfungwa n’abagororwa bari baje gusurwa bagerageza gucika birabananira.

Avuga ko abacungagereza barashe hejuru bagira ngo babakange abandi aho gusubira inyuma bakomeza bacika baza kuraswamo bamwe.

Kuri we ngo yiboneye n’amaso ye umugororwa umwe wishwe n’amasasu ariko avuga ko bishoboka ko hari abandi bapfuye.

Kugeza ubu ariko ibintu byasubiye mu buryo, abagororwa basubiye mu kigo aho bafungiye.

Uyu yagize ati “Bimaze kuba haje inzego z’umutekano harimo ingabo, polisi n’urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha. “

SSP Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, yabwiye Umunyamakuru ko abagororwa batatu bagerageje gutoroka abacungagereza bakarasa mu kirere ngo bagaruke ariko bakinangira bagahita babarasa bagapfa.

Ngo abashinzwe kurinda gereza babanje kurasa hejuru babakanga baranga ahubwo biruka bagana mu misozi ikikije Mageragere nibwo baraswaga barapfa.

Sengabo ati « Turatanga ubutumwa bw’ihumure ku baturiye iriya gereza, kuko abarashwe bari bari hanze yayo kandi ubu umutuzo wagarutse. »

Muri uyu mwaka hari abana batorotse gereza ya Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ariko baza gufatwa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/09/2019
  • Hashize 5 years