Perezida Kagame yasobanuye inzira eshatu u Rwanda rwakoresheje kugira ngo ubuvuzi bugere kuri bose

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi batandukanye ko bakwiye guhagurukira ikibazo cy’abaturage bataragerwaho n’ubuvuzi, anabagaragariza ko abanyarwanda barenga 90% ubu bakoresha ubwisungane mu kwivuza butandukanye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ikomeye yiga ku kugeza ubuvuzi kuri bose.

Perezida Kagame ari muri Amerika aho yitabiriye Inteko rusange ya 74 ya loni.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi batandukanye barimo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abafata ibyemezo mu rwego rw’ubuzima mu bihugu bitandukanye, Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwiza butuma abaturage bagira agaciro bakabasha gukoresha impano zabo, bikanabafasha kwiteza imbere no guteza imbere ibihugu byabo bakomokamo.

Yagaragaje ko guhanga udushya ndetse n’ubufatanye ku ruhando mpuzamahanga, ari byo bizatuma buri wese agerwaho n’ubuvuzi.

Umukuru w’igihugu aha niho yabahaye urugero ku Rwanda, anabereka n’uburyo rwageze kuri byinshi mu kugeza ubuvuzi kuri bose.

Perezida Kagame yagize ati “Icya mbere twakoze ni uko twaguye uburyo bw’abajyanama b’ubuzima bakora aho bavuye kuri babiri mu Mudugudu bagera ku bantu bane, ibi bisobanuye ko umuntu umwe aba agomba kwita ku ngo 40, ibi binafasha ko nta n’umwe ushobora gusigara inyuma atagezweho n’ubuvuzi.”

Ati “Icya kabiri kugira ngo tuvugurure uburyo abantu bagera ku buvuzi, u Rwanda rwashyizeho intego ko urugendo rwo kugera ahatangirwa ubuvuzi bitagomba kurenga iminota 25, ubu icya kabiri cyose cy’igihugu kiri kuri uru rwego kandi imirimo irakomeje.”

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko 93% by’abana b’abakobwa b’abanyarwnda bafite imyaka 13, bahawe urukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura (human papilloma virus, HPV).

Yagize ati “Ibi bigaragaza ibyiza by’uburinganire ndetse n’uburyo bwo kwihutira guhangana n’indwara zitandura nka kanseri y’inkondo y’umura.”

Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje ko ubwisungane mu kwivuza ari umusingi wa gahunda ya leta yashyizeho, aho kugeza ubu abanyarwanda barenga 90% bose bagerwaho n’ubwisungane n’ubundu bwishingizi.

Yavuze ko imbogamizi zo kugera ku buvuzi kuri bose zitabura byaba mu Rwanda no hirya no hino ku isi ntizabura.

Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano za buri wese uri muri iyo nama ko kugira uruhare rwo kureba ahakiri icyuho, ku buryo bazasigira abato umurage w’urwego rwiza rw’Ubuzima rushikamye kandi ko bishoboka.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years