Kayonza:Umugabo yakubise umugore we impiri bimuviramo kwitaba Imana agerageje kwiyahura biranga

  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa John Kajenone w’imyaka 63 wo mu kagari ka Buhabwa umurenge wa Murundi,yakubise umugore we impiri witwa Numukobwa Esperance w’imyaka 56 bimuviramo kwitaba Imana nawe agerageje kwiyahura bamumanura mu mugozi atarashiramo umwuka.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw,avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira mu masaha ya nimugoroba aho uyu mugabo yakubise impiri nyakwigendera maze arakomereka ku buryo bukomeye aranegekara.Nyum Ia ngo umugabo yarabibonye nawe ahita yimanika mu mugozi.

Abaturanyi baje kumva umugore ataka cyane atabaza baje basanga arambaraye hasi naho umugabo ari kunaganaga mu mugozi bahita bagerageza uko baca uwo mugozi ariko ku bw’amahirwe make yikubita hasi arakomereka.

Abo bombi bahise bajyanwa ku kigo ndera buzima cya Buhabwa ariko babona bakomeretse bikabije babohereza ku bitaro bya Gahini ari naho umugore yaje kwitabira Imana.

Amakuru atangwa n’abaturanyi ngo ni uko uyu Kajenone yagiranaga amakimbirane n’umugore we aho byamuviriyemo gufungwa inshuro zisaga ebyiri ariko nyuma akaza kujya muri Uganda ajyanye n’undi mugore ari nabwo yagarutse agahita akora aya mahano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Murundi,Nkurunziza Pascal, yabwiye Muhabura.rw ko ubusanzwe uyu muryango wari ufitanye amakimbira kuko umugabo yari amaze iminsi yarasohokanye n’inshoreke ye nyuma aragaruka ari nabwo yahise akubita umugore we wari mukuru.

Ati”Byari amakimbirane yo mu ngo aho uyu mugabo yari amaze iminsi yarasohokanye n’undi mugore,nyuma agaruka mu rugo umugore agira ngo ni ibisanzwe ariko kubera ko nta makuru umugore yari afite umugabo yagaragaraga nk’uwisubiyeho”.

Avuga ko Nyakwigendera yari yarabyaranye na Kajenone abana batandatu barimo abahungu batatu n’abakobwa batatu.

Kugeza ubu Kajenone aracyakurikiranwa n’abanga mu bitaro by’akarere ka Kayonza bya Gahini kuko nawe yakomeretse.Nyuma yo gukira azahita atabwa muri yombi akurikiranweho iki cyaha.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/10/2019
  • Hashize 5 years