Gisagara: Umugabo yishe umugore we amukubise umutwe ku nzu
- 14/10/2019
- Hashize 5 years
Mpakaniye Emmanuel wo mu Murenge wa Mugombwa mu yatawe muri yombi na RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore amukubise umutwe ku nzu.
Ubwo abaturanyi bumvaga umugore we witwa Nabanjye Angelique atabaza bahageze basanga bari kurwana.Umuturanyi wabo avuga ko nta makimbirane bari bazi muri urwo rugo ariko nijoro bumvise bari kurwana.
Yagize Ati “Twumvise bari kurwana tugezeyo dusanga umugore agihumeka aratubwira ngo umugabo yamukubise umutwe ku nzu. Mu gihe twari tugishakisha aho twakura moto ngo tumujyane kwa muganga yakomeje gutaka ahita ashiramo umwuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yavuze ko Mpakaniye yafashwe na RIB kugira ngo hamenyekane inkomoko y’urupfu rw’umugore we.
Yagize ati “Mpakaniye yafashwe hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane mu by’ukuri icyishe umugore we. Amakuru y’ibanze ahari ni uko ngo yamukubise umutwe ku nzu.”
Kugeza ubu Mpakaniye ari mu maboko ya RIB kuri Sitasiyo ya Muganza naho umurambo w’umugore we wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi.
Chief editor /MUHABURA.RW