Canada:Umunyarwanda yapfuye urupfu rutunguranye nyuma yo gutongana na bagenzi be

  • admin
  • 06/11/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umusore w’Umunyarwanda witwa Gilbert Kagabo wabaga mu Mujyi wa Saskatoon muri Canada yapfuye urupfu rutaramenyekana nyuma yo guhura n’abagenzi be mu nzu bari barimo bagatongana.

Kagabo yitabye Imana kuwa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo, yari asanzwe ari umunyeshuri rya Holy Class High School akaba abaye uwa kabiri witabye Imana muri uyu muryango nyuma ya mubyara we,witwa Eric Ndayishimiye aheruka kugwa mu Bitaro by’abana bya Jim Patisson azize impanuka mu myaka itatu ishize.

Ikinyamakuru cbc.ca dukesha iyi nkuru kivuga ko Kagabo yagize ikibazo cy’ubuzima ubwo yari mu nyyubako ya TCU Financial Group ku muhanda 2311 Arlington. Abashinzwe kwita ku buzima baje bamusanga kuri iyi nyubako.

Yapfuye nyuma yo kudandabirana akitura hasi ubwo yari mu cyumba cya ATM yo muri iyi nyubako. Ni nyuma y’aho ngo hari abo yari yatonganye nabo mu gakoridori k’inyubako.

Umwe mu bari bazi Kagabo, Corwin Thiessen, bahuriraga mu itsinda ry’urubyiruko rw’abakirisitu ‘Saskatoon Youth for Christ’ yavuze ko uyu ari uwa kabiri upfuye muri uyu muryango.

Ati “ Ibi si ibyago bishya bibaye muri uyu muryango. Eric mubyara we yaguye ku site y’ubwubatsi mu myaka micye ashize.”

Thiessen avuga ko yasengeraga ku rusengero rumwe na Kagabo.

Uyu Eric Ndayishimiye yishwe na esanseri yavuye hejuru y’inyubako kuwa 21 Nyakanga 2016 ikamugwaho. Uyu ngo yahise apfa nyuma yo kugezwa ku bitaro.

Aba bana bombi Banyarwanda bombi baje muri Canada. Bafashijwe cyane n’urusengero basengeragaho nk’uko Thiessen abivuga.

Kuva urupfu rwa Kagabo rwabaho, hajyanwe abajyanama ku ishuri yigagaho ndetse n’abakoreraga mu nyubako ya Union bahise bataha kuwa Gatandatu, bagaruka kuwa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2019.

Umuyobozi w’agateganyo wa TCU Financial Group, Greg Peacock, yavuze ko Kagabo yinjiye muri iyi nyubako, ahura n’abantu barindwi.

Avuga ko abakozi bahawe uwo kubahumuriza kuko ngo nabo babonye ibyabaye kuri uwo munsi.

Polisi yo muri iki gihugu cya Canada iracyakora iperereza ku buryo uyu Munyarwanda yapfuye.

Uru rupfu ruje rwiyongera ku zindi 14 polisi yo mu Mujyi wa Saskatoon uri mu majyepfo y’umugezi wa Saskatchewan, ikomeje gukoraho iperereza.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/11/2019
  • Hashize 5 years