Rulindo: Umugore witwa Mukangwije yishwe ubwo yaragiye gusoroma icyayi
- 14/01/2020
- Hashize 5 years
Mu karere ka Rulindo mu murenge wa Buyoga mu Mudugudu wa Karambo Umugore witwa Mukangwije yishwe akaswe umutwe mu rukerera rwo kuwa mbere
Abaturage bo muri ako gace, bavuga ko uyu mugore yari azindutse agiye ku kazi ko gusoroma icyayi ahitwa Busoro, ahura n’aba bamwishe. Abitangaje bavuga ko Mukangwije yazindutse ajya gusoroma icyayi, ageze aho bari bamutegeye, bamuca umutwe baramukurura. Ngo Abari bagiye gushaka ubwatsi n’abajyaga ku kazi ,babonye ahantu ba mwiciye . Bavuga ko Habonetse igihimba ariko umutwe urabura. Nyuma uza gusangwa hagati y’insina ebyiri.
Mukangwije yari afite imyaka nka 50 kandi ngo nta muntu byari bizwi ko bafitanye amakimbirane. Umwe muri abo baturage yagize Ati: “Nta kibazo yagiranaga n’abaturage, ni umuntu wabaga ari aho utuye nta kintu kibi tumuziho. Twari tubanye neza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama, Marie Consolee Umurerwa yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru ari yo kandi ko bagiye guhumuriza abaturage kandi ko bagiye gukora ubukangurambaga. Yemeje ko hari abatawe muri yombi bakekwaho kwica Mukangwije.
Yagize Ati: “Ni byo koko ni ko byagenze. Tugiye gukora inama kugira ngo tuganirize abaturage ku byabaye. Tubahumurize ariko tunabakangurire gutangira amakuru ku gihe no gukomeza kwicungira umutekano. Kugeza ubu hari babiri bafashwe bari gukorwaho iperereza.”
Muhabura.rw