N’ubwo coronavirus itari mu Rwanda, abaturage bagomba kuyirinda- Min Gashumba

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Mu gihe Rwandair yahagaritse by’agateganyo ingendo zijya n’iziva i Guangzu mu Bushinwa, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iki gihugu ndetse inagishimira umuhati gifite mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kicyugarije.

U Rwanda kandi rwashimangiye ko rwashyizeho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo kitaragera ku butaka bwacyo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba aratangaza ko imbaraga u Rwanda rumaze iminsi rushyira mu gukumira icyorezo cya Ebola ndetse n’ibindi byorezo zitahungabanyije ubushobozi bwacyo bwo guhangana n’ibindi byorezo byakduaka birimo na Coronavirus,icyorezo ishami ry’umuryango w’abibumbye rigaragaza nk’igihangayikishije isi muri iki gihe.

Ati “Gahunda z’ubuzima mu gihugu cyacu ziri muri gahunda zihabwa ingengo y’imari kurusha izindi tuzi icyemezo cya Abuja cyafashwe mu myaka 10 ishize cy’uko ibihugu bikwiye gushyira ingengo y’imari irenze 15% twe twarabirengeje rero icyo dukora ntabwo ari ukwicara ngo icyorezo nikiza tuvuge ngo dukeneye amafaranga angana gutya, ingengo y’imari duhabwa igera kuri miliyari 300 z’amafranga y’u Rwanda haba harimo no kwitegura ibyorezo, ubu tumaze igihe kirekire twitegura icyorezo cya Ebola ariko tuba duteganyiriza n’ibindi byose bishobora kuza tubikora mu guhugura abakozi,kugira laboratoire zikora neza no kuvugurura ibikoresho.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri y’Ubuzima yashimangiye ko n’ubwo icyorezo cya coronavirus kitaragera ku butaka bw’u Rwanda, abaturage bagomba gushyira imbaraga mu kukirinda.

Ati “Wajya ku itsamura ukipfuka agatambaro ku munwa,cyangwa ku mazuru, waba ufite ibicurane ntukoreshe intoki bitari ibyo ikinyabupfura cg ngo ukoreshe umwambaro w’akaboko nk’uko bamwe bajya babikora, Dr Tedros (uyobora OMS) yatangarije isi y’uko iki kibazo gifashe ku rwego ruhangayikishije isi twumvaga ko Abanyarwanda bacyumva.”

Hagati aho Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije u Bushinwa kubwo icyorezo cya Coronavirus cyatangiriye uri iki gihugu kimaze gihitana abasaga 200 na ho abasaga 9,000 bakaba bamaze kucyandura mu bihugu 23 by’isi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta ni we watanze ubu butumwa nyuma yo guhura na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta wabonanye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko u Rwanda rushimishijwe n’ingamba z’u Bushinwa mu guhangana n’iki cyorezo yaba ku bashinwa ndetse n’abanyamahanga batuyeyo barimo n’abanyarwanda byumwihariko abagera ku 155 batuye mu ntara ya Hubei bakomeje guhabwa ubufasha bw’ibanze.

Iki cyorezo cya Coronavirus kivugwa mu Bushinwa kandi cyatumye sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere “ Rwandair’’ ihagarika by’agateganyo ingendo zijya cyangwa ziva I guangzu mu Bushinwa.

RwandAir yavuze ko kuva kuri iyi tariki ya 31 kugeza igihe izamenyesha abayigana, ibaye ihagaritse izi ngendo by’agateganyo bitewe n’uko ishami rya lonu rishinzwe ubuzima ryaraye ritangaje ibihe bidasanzwe ku isi yose kubera iki cyorezo kimaze guhitana ubuzima bwa benshi.

Abantu bari baraguze amatike ya Rwandair ajya cyangwa ava Guangzu ngo bazasubizwa amafaranga yabo cyangwa se bahindurirwe amatike.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Urujeni Bakuramutsa avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukorana n’igihugu cy’Ubushinwa mu guhangana n’iki cyorezo.

Ati “Ambasade y’u Rwanda mu bushinwa i Beijing iri gukorana n’abanyarwanda baba muri iki gihugu 155 batuye mu ntara ya HUBEI iyi ni intara ingendo zahagaritswe,aho mu banyarwanda bahatuye nta we urandura indwara ya coronavirusi tukab turi gukurikirana ko icyo bakeneye cyose bari kukibona.Leta y’u Rwanda ifitiye ikizere ubushobozi bw’igihu cy’ubushinwa mu kurwanya iki cyorezo tukibuka gushimira no gushima imbaraga leta y’ubushinwa yashize mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo gihangayikishije isi”

Kuva indwara ya Coronavirus yagaragara mu gihugu cy’ubushinwa kuva taliki ya 31/12/umwaka ushize 2019 imaze kugera mu bihugu 23/Leta z’ibihugu zafashe ingamba zo guhagarika ingendo zo mukirere zerekeza mu bice biherereyemo iki cyorezo.Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu Rwanda hakaba harashyizwe ibikoresho n’itsinda ry’abagaga 10 bahoraho mu gupima abinjira mu Rwanda.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 5 years