Kanseri y’ibere ifata abagore n’abakobwa hari abayitiranya n’indwara y’ifumbi bikarangira ibahitanye

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abaturage bavuga ko kuba bakitiranya kanseri n’izindi ndwara ari uko ntabayibasobanurira babageraho

•RBC nayo yemeranya n’ibyo abaturage bavuga,bityo ngo hari ikigiye gukorwa

•Abigeze kurwara kanseri bavuga ko iyo uyivuje ikira

•Kanseri y’ibere,iy’inkondo y’umura ku gitsina gore n’iya prostate ku bagabo nizo ziganje mu Rwanda

Abaturage bavuga ko nta bumenyi bafite ku ndwara ya Kanseri cyane cyane iy’ibere,rimwe nk’umuntu uyirwaye bagira ngo ni izindi ndwara zisanzwe nk’ifumbi, bigatuma batinda kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare bityo bikarangira ibahitanye.

Ibi abaturage bavuga byo kudasobanukirwa ibyerekeranye n’indwara ya kanseri,bihuye neza n’imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019 mu mavuriro yo mu Rwanda hakiriwe abarwayi ba kanseri 2800 ariko abenshi ntabwo bagize umuhate wo kugera kwa muganga kuko imibare y’umuryango w’abibumbye yagaragaje ko hari hakwiye kwakirwa abarwayi ibihumbi 10.

Uwo mubare muto w’abarwayi ba Kanseri bageze ku mavuriro ungana na 1/3 cy’abarwayi bose ibihumbi 10.Ubwo ni ukuvuga ko abagera ku bihumbi birindwi magana abiri (7200) batageze kwa muganga baheze mu ngo zabo bazi ko barwaye izindi ndwara.

Uwitwa Dushimyimpuhwe Vicent wo mu kagari ka Bugure umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo aganira na Muhabura.rw, yavuze ko hari umuntu w’inshuti ye wayirwaje.

Umugore w’iyo nshuti ye niwe wayirwaye nyuma iza kumuhitana bitewe no gutinda kujya kwisuzumisha ariko nyuma yagiye mu bitaro nibwo bamenye ko ariyo.

Ati ”Ntabwo nshobora kuyimenya kuko ntazi aho ifata.Nuwo murwayi ni uko nyuma twaje kumenya ko ariyo arwaye bitewe n’uko abaganga bamusuzumye.Naho ubundi twari tuzi ko ari indi ndwara usibye ko twayimenye nyuma yisuzumishije”.

Avuga ko kera umuryango w’umuntu wabaga urwaye indwara nk’izo, abaturanyi bawo babaga bagowe kuko babashinjaga ko aribo bamuroze.

Ati”Uburwayi nk’ubwo kera bwamaraga abantu abarozi bagatangira gukekwa.Ubwo banyiri umuntu bakavuga ngo barandogeye, umuntu wanjye baramuroze ahubwo ugasanga birirwa bamwahirira ibyatsi bakabimuha nyuma akagera igihe akabacika”.

Uwitwa Ayingeneye Libert Umuyobozi w’umudugudu wa Duterimbere,akagari ka Jarama umurenge wa Jarama,mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba aganira na Muhabura.rw, yavuze ko hari umugore witwa Tumukunde Marie Golete wari utuye mu mudugudu ayobora ndetse bari baturanye,yamaranye indwara ya kanseri y’ibere imyaka 7 iza kumuhitana mu 2019.

Mu myaka ibiri ya mbere Tumukunde yamaze arwaye kanseri yari azi ko arwaye ifumbi mu ibere ibere bakajya bamuha imiti ya kinyarwanda,gusa ngo nyuma yaje kumenya ko ariyo ajya mu bitaro bya CHUK barikuraho.

Ayingeneye ati”Mbere yivuzaga nk’uburwayi busanzwe bakamupima, rimwe akavuga ngo ni ifumbi ariko yabimenye ari uko bamuciyeho ibere nyuma yo kumusuzuma bakamubwira ko ariyo ”.

Tumukunde yakomeje kuyivuza mu bitaro bya Butaro, afata imiti mu myaka itanu.Gusa muri iyo myaka itanu,itatu gusa niyo yabashije kujya afata imiti neza kuko yaje kubura amatike amufasha kugera ku bitaro igenda imuzahaza.

Muri CHUK bakimara kumukuraho iryo bere,Kanseri yahise yimukira mu kwaha k’ukuboko kw’iburyo kwegeranye naryo ndetse muri uko kwaha haracitsemo igisebe kidakira ku buryo yapfuye akigifite.

Agiye gupfa,akaboko karabyimbye cyane ku buryo atabashaga kwicara ahubwo agahora aryamye yiseguye ako kaboko kari kimukiyemo iyo kanseri.

Ayingeneye avuga ko mu muyobozi amazemo imyaka umunani,atazi na kimwe ku ndwara ya kanseri.Akumva ko hakorwa ubukangurambaga kugira ngo abaturage bigishwe kubirebana nayo.

Ati”Oya pe! Nta n’akantu tubiziho.Nubu nibwo bwa mbere numvise mu bimbaza njyewe.Ntabukangurambaga dufite pe!njyewe numva hakorwa ubukangurambaga umuntu akajya yisuzumisha hakiri kare akamenya indwara afite”.

RBC nayo yemeranya n’ibyo abaturage bavuga,bityo ngo hari ikigiye gukorwa

Dr Marc Hagenimana umuganga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu gashami k’indwara za Kanseri,nawe yemera ko umubare muto w’abarwaye kanseri bakirwa ku mavuriro,uterwa n’uko abaturage batarasobanukirwa neza indwara ya kanseri.

JPEG - 456.4 kb
Dr Marc Hagenimana umuganga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu gashami k’indwara za Kanseri

Ati“Ni byo koko abobarwayi twakiriye twavuga ko ari kimwe cya gatatu (1/3) cy’abarwayi bose barwaye kanseri.Bigaragaza ko hari abandi barwayi tutabona bashobora kuba bakitiranya kanseri n’ubundi burwayi ntibagere ku mavuriro ngo bivuze“.

Avuga ko Guverinoma yafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga ahantu hose kugira ngo bigishe abanyarwanda baso basobanukirwe indwara ya kanseri ku buryo bwimbitse.

Ati ”Icyo Leta y’u Rwanda irigukora ibinyujije muri minisiteri y’ubuzima kugirango duhangane n’icyo kibazo cy’indwara zakanseri,ni ubukangurambaga mu baturage. Ubukangurambaga duhereye mu bigo nderabuzima,mu nama zisanzwe ziba mu bantu,mu biganiro rusange n’ibindi bikorwa biba ahantu hatandukanye kugira ngo abantu bose bari mu giturage bamenye icyo kanseri aricyo bivuze hakiri kare”.

Dr Hagenimana avuga ko abantu badakwiye kugira ubwoba bwo kumva ko niba barwaye kanseri ubuzima bwabo burangiye,ahubwo bakwiye kujya bihutira kujya kwivuza kuko iyo bivuje hakiri kare bakira.

Uwakize indwara ya Kanseri yemeza ko ivurwa igakira

Philippa Kibugu Decuir, umwe mu barwaye Kanseri mu 1994 ariko akaza kuyikira,avuga ko gukira kanseri byatewe n’uko yamenye kare ko ayirwaye hanyuma agahita ajya kwivuza.

Nyuma ngo amaze kumva ko Kanseri ibabaza,nibwo yaje gutekereza ko hari icyo yakorera abagore n’abagabo b’Abanyarwanda.Ubwo ava muri Amerika aho yabaga aza mu Rwanda gutanga ubufasha bwo ku bigisha ku birebana n’uko indwara ya kanseri ifata ndetse no ku bashishikariza kwivuza hakiri kare.

JPEG - 71.1 kb
Philippa Kibugu Decuir, yarwaye Kanseri ariko yarisuzumishije akimara kumenya ko ayirwaye yahise atangira kuvurwa arayikira

Gusa ngo akimara kugera mu Rwanda mu 2007 yatunguwe no gusanga abagore hafi ya bose batazi n’ikintu na kimwe kuri Kanseri.

Ati ”Naratangaye cyane nsanze nta kintu na kimwe kizwi kandi abantu barwaye.Ubwo mpura n’abagore 27 bose barabaciyeho amabere.Umwe muri bo baramuciyeho ibere rizima irirwaye bararisiga ariko kubera ko narinzi uko ibyange byagenze, ndamubwira nti ukwiye kugenda niryo bere bakarikuraho.

Kubera icyo gihe ukuntu byari bimeze,yarambwiye ngo ntabwo nshobora gupfa ntafite ibere,ati’nzapfa mfite ibere ryanjye.Ubwo ndamubwira nti nibatarigukuraho uzapfa nawe.Arambwira ngo nubundi nzapfa”.

Avuga ko bitewe n’ibyo yari amaze kwibonera,yasubiye muri Amerika ariko afata umwanzuro wo kongera kugaruka mu Rwanda aribwo yahise ashinga umuryango utegamiye kuri Leta witwa Breast Cancer Initiative East Africa (BCIEA).

Uyu muryango ukaba ushinzwe kwigisha abagore n’abagabo ku byerekeranye n’indwara ya kanseri uko bayirinda n’uko ifata umuntu.Interuro bagenderaho ni iyigira iti ”Ikunde, Imenye, Isuzumishe kuko kwisuzumisha ariko kwirinda kwa nyako”..

Kanseri ni indwara ihitana abantu benshi, ahanini mu Rwanda bikaba biterwa n’uko itisuzumishwa ngo ivurwe hakiri kare.

Mu guhangana n’iyi ndwara mu Rwanda,tariki ya 4 Gashyantare 2020 Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri hakoreshejwe uburyo bw’imirasire buzwi nka Radiotherapy, gikorera mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe mu mujyi wa Kigali.

JPEG - 75.7 kb
Ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri hakoreshejwe uburyo bw’imirasire

Iki kigo cyatangiye gukora guhera muri Werurwe umwaka ushize. Kimaze kwakira abarwayi basaga 300.

Muri iki kigo gishya hari imashini ebyiri zivura kanseri hakoreshejwe imirasire zizwi nka linear accelerators n’indi imwe isuzuma. Hari abaganga batandatu bazobereye mu kuvura kanseri hifashishijwe izo mashini.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko kizajya cyakira abarwayi bose, barimo bafite ubwishingizi butandukanye burimo na Mutuelle de sante.

Kugeza ubu kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho mu mwaka wa 2018 abantu miliyoni 9.6 bayizize. Nibura ku Isi yose, umwe mu bantu batandatu bapfa aba azize kanseri.

Iyi mibare kandi yerekana ko hafi 70% by’abantu ihitana, babarizwa mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Buri Kanseri igira ibimenyetso byayo.Mu Rwanda kanseri ziganje cyane harimo iy’ibere, iy’inkondo y’umura ku bagore n’abakobwa n’iy’igifu ndetse na kanseri ya prostate ku bagabo.

Abagore basabwa ko igihe babonye ikimenyetso kidasanzwe nk’akabyimba ku ibere,kubabara amabere,kugira amabere arutanwa mu bunini,bakihutira kugana ivuriro bakabapima bityo bagahita bahabwa ubufasha bw’ubuvuzi hakiri kare igihe baba bayibasanzemo.

Ikindi kandi ni uko abagore n’abakobwa,byibura mu kwezi bajya bisuzumisha kanseri inshuro imwe kugira ngo barebe ko bayirwaye bakurikiranwe hakira kare.

JPEG - 69.7 kb
Buri mashini mu mashine ebyiri bashyize mu kigo kivura kanseri mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ifite ubushobozi bwo kuvura abantu nibura 80 ku munsi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years