Nyamagabe: Umwarimukazi yiyahuje igitenge arapfa nyuma yo gutuburirwa

  • admin
  • 18/02/2020
  • Hashize 5 years
Image

Christine wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito rwa Gikongoro, riherereye mu Murenge wa gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yasanzwe mu rugo iwe yapfuye nyuma yo kwiyahura.Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi w’umwana umwe yiyahuye yimanitse mu cyumba akoresheje igitenge.

Umuyobozi wa GS St Kizito, Gisaza Aimé yavuze ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 18 Gashyantare 2020, ahagana saa mbili.

Gisaza avuga ko Christine yaherukaga ku ishuri ku munsi wo kuwa mbere ubwo yari aje gusaba uruhushya ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko Christine yari yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari akazi bashaka kumuha, ko ndetse agomba kuza gukora ikizamini yitwaje amafaranga tutarabasha kumenya umubare, hamwe na mudasobwa igendanwa.

Gisaza yavuze ko abo bantu bari abatekamutwe, bamwibye amafaranga ndetse n’iyo mudasobwa, hanyuma bigakekwa ko uyu mubyeyi yananiwe kubyakira, bikaba bishobora kuba ari byo byatumye yiyahura.

Mbere y’uko uyu mubyeyi yiyahura, bivugwa ko hari ibaruwa yasize yandikiye umugabo we, aho yamumenyeshaga ko amakunda cyane ko ndetse n’aho agiye azakomeza kumukunda, ariko ko ibyamubayeho , bitamwemerera gukomeza kwitwa umugore we.

Ayo makuru yahamijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyamagabe madame Mujawayezu Prisca yabwiye MUHABURA.RW ko ayo makuru yamugezeho ariko akaba yagombagaga kujya mu nama muri iki gitondo.

Mujawayezu yagize ati:Nabimenye none mu gitondo bambwira ko yiyahuye biturutse k’ubwambuzi yakorewe n’abatubuzi bamwizeza akazi maze bakamwambura amafaranga ataramenyekana umubare ndetse n’imashini y’ umugabo we igendanwa.”


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko batangiye ipereza ngo bamenye amakuru nyayo y’urupfu rwe n’icyatumye yiyahura.

Ati “Ikiri gukorwa ni uko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane mu by’ukuri icyatumye yiyahura n’ibijyanye n’urupfu rwe.”

CIP Twajamahoro yavuze ko amakuru y’ibanze bafite, bakeka ko yiyahuye kuko yananiwe kwiyakira nyuma yo gutekerwa umutwe n’abambuzi bakamutwara amafaranga.

Denis Fabrice Nsengumuremyi MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/02/2020
  • Hashize 5 years