Gasabo : Mu gihe twitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro 26 Habonetse imibiri yabazize jenoside [ REBA AMAFOTO]
- 21/03/2020
- Hashize 5 years
Mu gihe twitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 Imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikomeje kuboneka mu Karere ka Gasabo , Iyimibiri yabonetse kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Werurwe 2020 mu Murenge wa Bumbogo hafi ya paruwasi ya Gishaka gusa umubare wabo ntu ramenyekana .
Perezida wa Ibuka mu karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene yatangaje ko Imibiri yabonetse i Bumbogo hafi ya paruwasi ya Gishaka yagize ati “Turakomeje gucukura no gushakisha kuko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Gishaka. Kandi hari hahungiye Abatutsi barahicirwa “
Theogene ya bwiye MUHABURA. RW ko Abatutsi bose bari bahungiye kuri Paruwasi bishwe yagize ati:”Nibyo koko twabonye imibiri ,hari abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Gishaka bakaba Bose barishwe ariko twahamagaje abaharokokeye mu rwego rwo kureba ko babonamo ababo maze tukaza twatanga amakuru afatika,turakomeza dufatanye gusangira amakuru turaza kubabwira.”
Kabagambire kandi yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba Gasogi
NderaNdetse naba Nyabikenke ko baza gusura imibiri bakareba ko ba menya ababo.
Yagize ati” ibyo bice byose mwasura iyi mibiri mukareba ko mwamenyamo abantu bacu Harimo abana abagore ,Mwihangane kandi”
Kurundi ruhande Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi ikomeje, ariko ko ibikorwa bizajyana n’ingamba zizaba zashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu bitewe n’uko iki cyorezo cya coronavirus kizaba gihagaze.
Ibikorwa by’imyiteguro birimo gukorwa kuri ubu, byibanda ku gutegura ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka, gusukura inzibutso, hakaba izisanwa izindi na zo zikagurwa. Harategurwa kandi uburyo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi yabonetse yazashyingurwa mu cyubahiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Dr Jean Damascene Bizimana asobanura ko muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bahangayikishijwe n’icyorezo cya coronavirus, hari ingamba zafashwe mu buryo gahunda zikomeza ariko n’abantu bakirinda.
Yagize ati “Hari amahugurwa atangwa agenewe abazatanga ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo mu midugudu, muri za ministeri no mu bigo byigenga binyuranye, ibyo rero twarabihagaritse kuko n’ubundi bihuza abantu benshi. Cyakora ibiganiro twarabyohereje kugira ngo bizabashe gutangwa hakoresheje uburyo bw’itangazamakuru ariko bigere ku bantu. Ikindi gikorwa twafasheho ingamba ni ikijyanye no gusura inzibutso, twatanze amabwiriza ko amatsinda yajyaga asura inzibutso yahagarara ariko inzibutso ntizifungwe burundu, hakajya hasura umuntu umwe umwe, abakozi na bo twarabagabanije, abasura twakira umwe umwe kugira ngo ingamba zafashwe zubahirizwe.”
Akomoza avuga kandi ko ikomeza imyiteguro yose isabwa, hakazitabazwa cyane cyane itangazamakuru mu gusakaza ubutumwa buzaba bwagenwe muri icyo gihe cyo kwibuka.
Dr Bizimana yagize ati “Tuzifashisha itangazamakuru mu buryo bwose, radio, televiziyo, social media kugira ngo ubutumwa bugere kuri hose hashoboka. Urugero nko ku itariki ya 11 z’ukwa kane ubwo tuba twibuka abatutsi biciwe Nyanza ya Kicukiro, dushobora kuzategura ikiganiro cyihariye gikwirakwizwa mu buryo bw’ itangazamakuru kigaragaza amateka y’abatutsi biciwe muri biriya bice, ndetse n’ahandi hiciwe abatutsi kuri iyo tariki kugira ngo itariki ku yindi tujye tumenya uko amateka yagenze, bityo abantu bamenye ko bari mu gihe cyo kwibuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naphtal we asaba abarokotse jenosode gukomera ndetse no kwakira ingamba zafatwa n’ubuyobozi mu gihe indwara ya coronavirus yaba itaragabanya umurego.
Yagize ati “Turabasaba gukomera, bakumva ko bakwiye kwirinda mu buryo bukomeye buhabiriza amabwiriza yatanzwe na ministeri, kandi bakazakira neza icyemezo cyafatwa, inama zatangwa muri kiriya gihe bavuze bati dushobora kwibuka ariko tutari abantu benshi, bakumva ko ari umuti igihugu cyashatse, ntibabifate nabi, kuko byaba biturutse kuri iki cyorezo kandi ku nyungu za twese.”
Muri uyu mwaka nta bashyitsi badasanzwe bateganijwe nk’uko CNLG ibitangaza. Abaturage basabwa gukomeza gutahiriza umugozi umwe muri ibyo bihe kandi bagakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu.
Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW