Iteganyagihe riburira: Iminsi cumi iri imbere izagira imvura nyinshi hafi mu gihugu hose
- 23/04/2020
- Hashize 5 years
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2020, hateganyijwe ko imvura iziyongera mu gihugu ugereranyije n’iminsi icumi ishize.
Mu butumwa iki kigo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, cyavuze ko iminsi icumi iri imbere izagira imvura nyinshi hafi mu gihugu hose.
Gikomeza kiti “Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 90 na 210. Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 180 na 210 iteganyijwe mu Majyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba, mu Mujyi wa Kigali, mu ntara y’Amajyepfo nko mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse nigice cy’Intara y’Iburasirazuba nko mu turere twa Rwamagana, Ngoma na Bugesera. Naho imvura nke iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu ntara y’Iburasirazuba.”
Meteo Rwanda ivuga ko mu minsi icumi y’igice cya kabiri cy’uku kwezi, ni ukuvuga hagati ya tariki 11 kugeza tariki ya 20, henshi mu gihugu habonetse imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa muri ayo matariki mu gihe cy’imyaka myinshi.
Imvura nyinshi yapimwe ku bupimiro bwa Gicumbi mu Karere ka Gicumbi hapimwe milimetero 230.1. Ahapimwe imvura nke ni ku bupimiro bwa Rusizi, ingana na milimetero 40.6. Ni mu gihe iki igice cya Mata kigusha imvura iri hagati ya milimetero 33.9 na 78. Intara y’Amajyaruguru niy’Iburasirazuba niho habonetse imvura nyinshi kurusha izindi ntara.
Meteo Rwanda ivuga ko hashingiwe ku bipimo bigaragaza kwiyongera kw’imvura mu gice cya gatatu cya Mata 2020, abahinzi bashishikarizwa gukomeza gukora imirimo y’ubuhinzi ndetse basukura imiyoboro y’amazi, aho babona ikwiye bakayica kugira ngo amazi abone inzira atagira imyaka yangiza, bagisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye.
Hateganyijwe ko ubuhehere bw’ubutaka buzakomeza kwiyongera mu gice cya gatatu cya Mata bitewe n’uko imvura izakomeza kugwa muri iyi minsi.
Abaturage kandi basabwa kurushaho kwitwararika, kuko imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri byemejwe ko yahitanye abantu 12, yangiza n’imyaka myinshi
MUHABURA.RW