Huye: Ababyeyi barasabwa kurushaho kwita ku buzima bw’abangavu n’ingimbi

  • admin
  • 21/06/2020
  • Hashize 5 years
Image

Ababyeyi barasabwa kurushaho kwegera abana babo, bakajya babaganiriza kugirango babashe kwisobanukirwa, no guhabwa uburere bwiza bumurinda inda z’imburagihe n’izindi ngaruka zituruka ku kurerwa nabi.

Mu mirenge itandukanye y’ Akarere ka Huye hari abangavu babyariye iwabo, abo bakaba bagira inama bagenzi babo kwirinda, ari na ko basaba ababyeyi kurushaho kubegera.

Kankesha Annonciata, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko mu nshingano yo gufasha abana b’abakobwa kugira ngo batere imbere, basangamo n’abatewe inda bakiri bato, barahohotewe, bakabanza kubumvisha ko ibyababayeho atari byiza ariko bafite n’inshingano yo kubafasha kwirinda ko babisubiramo.

Kankesha Ati “Turumva dushaka kubikomeza buri mwaka ariko tunizera y’uko uko abana bato baterwa inda bigenda bigabanuka ari na yo mpamvu dushyira imbere ibiganiro ndetse dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi.”

JPEG - 76.2 kb
NIYONKURU Salah umwe mubangavu batewe inda mu murenge wa karama usaba ubufasha kubera ubuzima abayemo butamworoheye

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo abo bana bahuye nacyo kizwi kuko atari bwo bwa mbere bibaye, yongeraho ko bashyira imbaraga mu bukangurambaga mu miryango mu kwita ku bana kandi bagasubira ku nshingano zabo, bakanaganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kuko hari abana batwara inda batazi ko byababaho mu buryo bworoshye.

Bamwe mu bangavu batewe inda bavuga ko impamvu zituma babyarira iwabo biterwa n’uko abakobwa baba bageze mu gihe imiterere y’imibiri yabo ituma bagira irari, bikorohera abasore cyangwa abagabo kumushuka.

Umwe muri bo avuga ko kimwe mu bimugora ari uko uwo babyaranye yanga kumufasha umwana ugasanga ibyo umwana akenera byose nyina ari we ubyishakamo kandi na we atishoboye.

Agira inama abandi bakobwa kwirinda, kuko kubyara atarashinga urugo byamuhaye isomo rikomeye aho agomba kurera umwana wenyine bikamuvuna cyane.

Ati “Usanga ibikoresho by’umwana ari wowe urimo kubyishakira kuko hari n’igihe uwaguteye inda ahita yigendera ntimwongere no kubonana, ugasanga birimo kukurushya ugakomeza kwishora mu zindi ngeso zo gucuruza umubiri kugirango abashe kurera umwana”.

Mugenzi we twasanze ahetse umwana umaze igihe gito abyaye avuga ko umugabo babyaranye yamwihakanye.

Uyu mukobwa avuga ko impamvu bagenzi be b’abangavu baterwa inda bakiri bato ari uko usanga bajya mu byo gukundana bakiri bato, rimwe na rimwe bagakundana n’abasore cyangwa abagabo babarusha imyaka n’ubwenge.

Ati “Umuhungu aragushuka, ukibagirwa gutekereza ku ngaruka uzagira nyuma y’uko muryamanye, ugasanga uremeye, wamara gutwara inda umuhungu agahita akwihakana”.

Na we agira inama abandi bakobwa yo kwirinda, bakifata kandi bakamenya ubwenge, abahungu ntibakabashuke.

Mugenzi wabo wundi we yatwaye inda ari umunyeshuri yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Avuga ko yagiye gusura umusore wari waramwizeje kumuha amafaranga y’ishuri.

Ati “Noneho ngiye gufata amafaranga y’ishuri, ni bwo twaryamanye ahita antera inda, ubwo kwiga biba birahagaze. Ubu sinzi aho aba yahise acika ava muri ako gace ndamubura”.

Kugeza ubu mu Karere ka Huye habarurwa abangavu 139 batewe inda kuva uyu mwaka wa 2020 watangira, muri bo 57 ni bo bonyine bavuze abazibateye.

Richard Ruhumuriza/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/06/2020
  • Hashize 5 years