Ngoma : Habonetse imibiri y’Abatutsi irenga 790 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Imibiri irenga 798 ni yo imaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe mu Mudugudu wa Rwamibabi, Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.

Gushakisha iyo mibiri byatangiye mu kwezi gushize kwa Kanama nyuma y’uko abana bari baragiye amatungo mu isambu iri ku kiyaga cya Mugesera bamenyesheje umubyeyi wabo ko babonye imibiri y’abantu, uwo mubyeyi na we abimenyesha ubuyobozi.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre yavuze ko kuva muri Mata uyu mwaka hamaze kuboneka imibiri 791 irimo 547 yabonetse hafi mu byumweru bibiri bishize.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze kubona imibiri 791 harimo iyabonetse mu kwezi ka Kane ariko imyinshi yabonetse guhera tariki 27 Kanama kugeza ejo tariki ya 14 Nzeri aho habonetse imibiri 547 yose ikaba iri gukurwa mu Kagari ka Ntovi mu Mudugudu wa Rwamibabi.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Jean Pierre Musafiri, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababazwa cyane n’amakuru nk’aya kuko atuma ibikomere byabo bidakira.

Yagize ati “Birababaza kubabarira umuntu wakoze Jenoside, akanahabwa ibihano ariko ntatange amakuru, bituma ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ribangamirwa.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bavuga ko kumenya ababo muri iyo mibiri iboneka bitoroshye bitewe n’uko ababishe babanzaga kubambura imyenda, nk’uko Musafiri akomeza abivuga.

Agira ati “Muri ibi bihe urabona hashize imyaka 26, imibiri yarangiritse kuko bamaze imyaka bahahinga, guhita umuntu amenya uwe biragoranye cyane, n’imibiri y’abakuru n’abana birivanze mbese ntabwo byoroshye.”

Mu murenge wa Rukumberi hari mu hantu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi haguye abantu benshi cyane aho no mu rwibutso rwa Jenoside rwaho haruhukiye abasaga ibihumbi mirongo ine.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years