Perezida Kagame yasoje itorero intore 65 zisabakujya mu gisirikare
- 13/07/2017
- Hashize 7 years
Perezida Kagame yasoje itorero ridasanzwe ry’Indangamirwa ryari rimaze ukwezi ribera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Ntara y’Iburasirazuba, rihuje urubyiruko 523 harimo abasore 375 n’abakobwa 148; ryasojwe abagera kuri 65 basabye kujya mu ishuri rya gisirikare abandi mu mutwe w’Inkeragutabara.
Abitabiriye iri torero bize ibintu bitandukanye birimo imyitozo ya gisirikare nko gukoresha intwaro no kumasha, kugenda ku manwa na nijoro, gutegura intambara hifashishijwe igishushanyo mbonera, kwirinda no kurinda abandi mu gihe badafite intwaro n’ibindi.
Ubwo yasozaga iri torero, Perezida Kagame yeretswe ibyo izi ntore zize harimo gutanga amabwiriza ya gisirikare mu gihe cyo gutegura urugamba ndetse bakora n’umwitozo w’igisa n’urugamba aho berekanaga uko bahashya umwanzi.
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, yavuze ko 107 zaturutse mu mahanga zije gutozwa ubwa mbere, abo mu gihugu batsinze neza mu bizamini bya leta baryitabiriye ni 229 na ho 187 bari baratojwe mu byiciro bibanza.
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko bamwe mu ntore bitabiriye iri torero bafite ingo ariko bemeye kuzisiga, bagasiga n’akazi kabo kugira ngo bitabire itorero.
Gen Kabarebe yavuze ko intore 65 zasabye kujya mu gisirikare, abenshi muri bo bakazajya kwiga amasomo ya ‘engineering’ n’ubuvuzi. Abandi basaba kujya mu Nkeragutabara aho bazajya bitabazwa aho bakenewe.
Ati “Izi ntore zabonye umwanya wo gusura ahantu hatandukanye nk’uko babyivugiye, bibonera ubutwari buhebuje bw’ingabo zari iza RPF inkotanyi kandi ziyemeza ko zigiye kugera ikirenge mu cyazo. Ni muri urwo rwego 65 muri izi ndangamirwa bisabiye kujya mu gisirikare binyuze mu ishuri rikuru rya Rwanda military Academy i Gako. Abenshi muri bo bakazajya kwiga Engineering n’ubuvuzi. Naho abandi 72 basabye kujya mu nkeragutabara, bakajya bitabazwa aho bakenewe.”
MUHABURA.RW