Ngororero :Abanyarwanda aho tuva turahazi, aho tugana turahazi- Kagame

  • admin
  • 18/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje mu Karere ka Ngororero na Muhanga, Mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Kabagari kuri Stade ya Ngororero niho ibihumbi by’abashyigikiye FPR Inkotanyi bahuriye.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, Mu’ ijambo rye yashimiye abaturage b’Akarere ka Ngororero ku bwitabire bwabo, anabakangurira kuzatora neza .

Kagame yasabye abaturage kuzakora akazi neza ku itariki enye z’ukwezi gutaha ati “Usibye kuza hano, kubasuhuza, kubasaba ngo muzakore igikorwa neza cyo gutora ku itariki enye z’ukwezi kwa munani mutora umukandida wa FPR Inkotanyi ariwe mukandida wanyu, ndashaka kubabwira ko tugomba kwitegura gukora, kunoza umurimo dukora, dushaka inyungu zihindura ubuzima bukaba bwiza kurushaho kuri buri wese. Tugomba kubyitegura, tukitegura kubikorera, tukitegura gufatanya mu bindi bikorwa.”

Kagame Paul Umukandida wa FPR Inkotanyi ati “Ntabwo bikwiye ko abana b’abanyarwanda batagaburirwa neza, ibitunga umubiri ngo bihe ubwonko bwabo gutekereza neza. Kuko umutungo wacu wa mbere nk’abanyarwanda ni mwebwe, ni abantu. Ni wo mutungo wa mbere ibindi biza hanyuma. Abantu iyo bajya imbere ubuzima bwabo, ubumenyi bwabo, imibereho myiza muri rusange, iterambere; nta handi wabipimira udahereye ku bantu.”

Perezida Kagame yatanze Impanuro Ati:“Uko tungana hano, icyo twiyemeje ni ukuvuga ngo tugomba kugisoza nta kigomba kutunanira cyane cyane biturutse muri uko gushyira hamwe. ABanyarwanda aho tuva turahazi, aho tugana turahazi ariko nidukomeza tujyana nk’abanyarwanda baba bafite ibitekerezo bitandukanye ariko dufite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi. Tuzagera kure, kandi tuzabyihutamo.

Urebye amateka yacu nk’u Rwanda aho tuvuye hakomeye, nta kindi cyashobora kubikemura atari ubufatanye no gukoresha ingufu twese hamwe. Ibyo rero bikongera bikagaruka kuri iki gikorwa cyo kwamamaza, hanyuma ndetse igikorwa cy’amatora wa munsi batubwiye w’itariki enye z’ukwa munani ngira ngo twese niwo mugambi duhurijeho.

FPR Inkotanyi ku isonga mu kubaka igihugu cyacu, kongera kukigira igihugu, babahaye umukandida. FPR yabahaye umukandida, umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana. Ubwo rero, inama ni iyo ngiyo. Ni ukuzinduka, byajya kugera saa sita z’itariki enye z’ukwa munani tukaba twasoje akazi uko bikwiye.

Tuzaba dutora gukomeza amajyambere, gukomeza gukwiza hose amashuri, imihanda, amavuriro n’ubuhinzi n’ubworozi buduteza imbere. Tuzaba dutora ibiduha umutekano, tuzaba dutora ibiduha gutera imbere mu ikoranabuhanga. Tuzaba dutora kugira igihugu kitajegajega,giteye imbere, gishinga kigakomeza.”

JPEG - 250.5 kb
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje mu Karere ka Ngororero na Muhanga, Mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Kabagari kuri Stade ya Ngororero niho ibihumbi by’abashyigikiye FPR Inkotanyi bahuriye

Yanditswe na Ruhaumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/07/2017
  • Hashize 7 years