Biriya by’itariki enye Kanama ni umugenzo- Kagame

  • admin
  • 26/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ariyamamariza mu turere twa Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, na Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’u Burengerazuba kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017.

I Musanze, Kagame yiyamamarije mu murenge wa Busogo, I Nyabihu mu Murenge wa Rambura, naho i Rubavu ni mu Murenge wa Mudende

Perezida Kagame yabwiye abanyamusanze ko kuba baje ari benshi byerekana uburyo Abanyarwanda bashyize hamwe n’uko bakunda umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo Paul Kagame.

Yakomeje ati “Maze rero duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano, inzira yo kubana neza. Ibyo byose nibyo twifuza no muri ziriya mbaraga zose twubaka, nicyo dushaka. Kandi turi kumwe.”

Biriya by’itariki enye Kanama ni umugenzo, itariki iratinze. Mu gitondo kare twazindutse, bizajye kugera mu ma saa tanu cyangwa iki gihe twabirangije. Hanyuma rero nyuma yaho imyaka irindwi ikurikira, twubake amajyambere, rwubake andi mashuri, tuyagire meza, twubake amavuriro, tuyagire meza, duhe amashanyarazi abantu bose.”

Mu butumwa bwe, yababwiye ko ibyo bamaze kugeraho ari byinshi, ariko mu myaka irindwi iri imbere bikazarushaho.

Yabasabye kuzatora neza ku ya 4 Kanama 2017, kugira ngo bakomeze iterambere, abana bagire ubuzima bwiza, haboneke amazi meza n’ifunguro rihagije kandi bashobore gukoresha ubwenge bwabo, bahinge, borore nihaze ndetse banasagurire amasoko.

JPEG - 147.8 kb
Perezida Kagame yabwiye abanyamusanze ko kuba baje ari benshi byerekana uburyo Abanyarwanda bashyize hamwe n’uko bakunda umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo Paul Kagame

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2017
  • Hashize 7 years