Ububiligi bwasabye guverinoma y’u Rwanda imikoranire myiza

  • admin
  • 09/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ambasaderi w’Ububiligi ucyuye igihe mu Rwanda yashimye Abanyarwanda ku bw’amatora yakozwe mu mahoro ndetse bakabasha gutora ku bwiganze Perezida Kagame uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.

Ambasaderi Pauwels yagize ati “Dufite abadiplomate bakorera mu Rwanda, bose bakurikiranye amatora ya perezida mu cyumweru gishize, twagize amatsinda yacu mu gihugu hose, babashije kubona uko amatora yabaye mu mahoro n’igisubizo cyoroshye cy’Abanyarwanda mu guhitamo mu bakandida batatu bari bahari. Kubona umukandida yarabonye amajwi hafi ya yose, tugomba gushimira Abanyarwanda ku bw’imbaraga n’umurava bagize mu kwitabira no kugira uruhare muri ariya matora.

Avuga ko politiki n’ibikorwa umukandida wa RPF inkotanyi Paul Kagame ari nawe watsinze amatora yagaragaje yiyamamaza byari bisobanutse bigaragaza neza ko igihugu kizakomeza gutera imbere mu bukungu no kugeza ibyo byiza kuri buri muntu mu gihugu cyose.

Ati “Ni ikintu gitanga icyizere n’imbaraga ni yo mpamvu duhamagarira guverinoma y’u Rwanda ko twakomeza imikoranire myiza.”

Akomeza avuga ko Perezida Kagame yageze kuri byinshi harimo no guteza imbere uburenganzira bw’umugore mu buryo bwagutse, aho yanazanye mu gihugu gahunda ya He For She iraje ishinga isi yose mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’umugore.


Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/08/2017
  • Hashize 7 years