Rujugiro yishyuye za miliyoni kugirango asebye u Rwanda
- 28/09/2017
- Hashize 7 years
Ayabatwa Rujugiro, umuherwe w’Umunyarwanda yishyuye ibumbi 440$ kugira ngo ashobore kugera imbere y’Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ayisobanurire ibibazo afitanye n’u Rwanda.
Kuva mu 2014, ayo mafaranga abarirwa muri miliyoni zisaga 372FRW, Rujugiro yayahaye Podesta Group, ikigo gifite ubunararibonye mu gusobanura no kumvisha Guverinoma ya USA ikibazo runaka (lobbying).
Ibyo bikaba byatuma itora itegeko cyangwa igafata icyemezo cyo gufasha abantu runaka.
Kubera aka kayabo k’amafaranga, Podesta Group yafashije Dr David Himbara, umwe mu bagize ishyaka rya RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa.
Uyu ngo azabafasha kugera kuri Chris Smith, Umudepite muri USA wo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, uyobora by’umwihariko Komite ishinzwe ibibazo by’Afurika.
Podesta Group yari yanakoze video imenyesha igihe Rujigiro na Himbara bazagira mu nteko. Iyo video yagombaga guca ku mateleviziyo akomeye muri USA.
Kugeza ubu ariko, ntibiramenyekana niba yaratambutse, ariko igaragara ku rubuga rwa Internet rwa Podesta Group.
Kubera uwo murengera w’amafaranga batanze, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nzeli 2017, Dr David Himbara aritaba Inteko ishinga amategeko ya USA, agashami gashinzwe ibibazo by’Afurika kayobowe na Chris Smith.
Dr Himbara yari yaranagiranye ibindi biganiro, bitagize icyo bitanga, n’aka gakomite. Muri ibyo biganiro akaba yaranengaga Guverinoma y’u Rwanda gusa.
Dr Himbara araza kuba ari kumwe na Maj Robert Higiro umaze imyaka atorotse igisirikare cy’u Rwanda, kubera ko yari akurikiranweho imyitwarire mibi ariko akaza gutoroka ataraburana.
Kuri ubu, Maj Higiro yiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Rujugiro Ayabatwa Tribert yari yarahiriwe n’ubucuruzi mu Rwanda no mu mahanga ariko muri 2008 aza gutabwa muri yombi mu Bwongereza ashinjwa kunyereza imisoro.
Icyo gihe kandi, yanahigishwaga uruhindu muri Afurika y’Epfo n’aho ashinjwa ko uruganda rwe rw’itabi rwanyereje imisoro.
Ubwongereza bwaje kumufungura amaze kwemera kwishyura amande ya miliyoni 7 n’ibihumbi 100$ ( Asaga miliyari 6Frw).
Nk’uko amategeko ya USA ateganya ko amafaranga yakoreshejwe muri lobbying agaragazwa, byashyizwe ahagaragara ko Rujugiro ubwe yoherereje ibihumbi 30$ Podesta Group ku wa 20 Nyakanga 2015.
Amafaranga nk’ayo kandi yayishyuye icyo kigo ku wa 20 Mata 2014.
Nk’uko amasezerano abigaragaza, Podesta Group yari umuyoboro w’ayo mafaranga kugira ngo agezwe kuri Depite Chris Smith na bagenzi be bari mu gakomite gashinzwe ibibazo by’Afurika.
Rujugiro akunze kumvikana mu itangazamakuru, by’umwihariko kuri Radio Ijwi ry’Amarika, avuga ko azakora ibishoboka byose agahirika Guverinoma y’u Rwanda.
Uwo muherwe ukura amafaranga menshi mu bucuruzi bw’itabi, yatangiye kugirana ibibazo na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’ibibazo bya ruswa yashinjwaga mu Bwongereza no muri Afurika y’Epfo, aho avuga ko u Rwanda rwamutereranye.
Dr Himbara we yigaragaza nk’Umuhuzabikorwa w’umutwe uharanira domokarasi mu Rwanda wiyise “Democracy in Rwanda Now”.
N’ubwo atigeze yemerwa nk’umunyamuryango wa RNC ku mugaragaro, inkuru zatangiye kumvikana mu itangazamakuru mu Rwanda mu cyumweru gishize, zimugaragaza mu yindi sura.
Ubutumwa bw’amajwi n’inyandiko bya WhatsApp byatangajwe n’ikinyamakuru cya Taarifa, bwumvikanisha Dr Himbara mu bikorwa bya RNC umunsi ku wundi, by’umwihariko ku kibazo cy’umuryango wa Assinapol Rwigara.
MUHABURA.RW