urubanza mu muryango wa Rwigara rwongeye gusubikwa
- 10/10/2017
- Hashize 7 years
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara.
Ibi bije nyuma y’aho umwunganizi wabo, Me Buhuru Pierre Celestin agaragaje ko atigeze abona dosiye y’abakekwaho icyaha ndetse n’imyanzuro y’urukiko.
Ni urubanza rwahuruje imbaga, aho icyumba cy’iburanisha cyuzuye abantu b’ingeri zinyuranye, harimo n’abapolisi benshi bigajemo ab’igitsina gore baje batwaye abaregwa.
Me Buhuru Pierre Celestin avuga ko kugeza atarahabwa dosiye. Ngo yayisabye ubushinjacyaha ndetse n’ubwanditsi bw’urukiko ariko nta na hamwe bayimuhaye.
Ngo kandi hari bimwe mu byo abo yunganira baregwa ibimenyetso byabyo akaba atarabibona.
Muri byo harimo na lisite Diane Rwigara yatanze muri NEC igaragaza ko yatanze imyirondoro y’abantu bapfuye.
Avuga kandi ubushinjacyaha ari bwo bufite ibyo bimenyetso akaba atabasha kubunganira adafite ibijyanye n’ibyo abakiriya be baregwa.
Ngo nta n’imyanzuro y’ubushinjacyaha yigeze abona kandi ngo ari ryo pfundo rigaragaza impamvu zikomeye zituma bakeka ko abaregwa.
Asaba urukiko ko rwasubika uru rubanza ku ifunga n’ufungura ry’agateganyo rugasubukurwa mu minsi itanu amaze kubona dosiye.
Ubushinjacyaha buvuga ko niba imyanzuro y’ubushinjacyaha atarayibona ngo byaba ari ubushake buke bwe cyangwa umwanya muke yagize.
Ashimangira ko imyanzuro iboneka muri système bahuriramo.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko niba umwunganizi niba yaragize ubushake buke bitaba impamvu ko abo yunganira babirenganiramo.
Avuga ku byo gusubika iminsi itanu, umushinjacyaha avuga ko bitumvikana kuko urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ruba rwihutirwa. Akavuga ko iminsi itanu yaba ibangamiye amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko butazigera butanga dosiye uko yakabaye ngo kuko aho igeze ari ibanga.
Ibi ngo bigamije kutagaragaza abatangabuhamya kandi urubanza rutaragera mu mizi.
Mu byo Diane Rwigara, Adeline Rwigara na Anne Rwigara baregwa ngo harimo n’ubutumwa bwa whatspp ndetse n’amajwi.
Me Buhuru avuga ko mu gihe ibyo byose atabigaragarijwe bitamworohera gutegura urubanza.
Me Buhuru avuga ko dosiye bakwiye kuyiha abaregwa kuko ari iyabo, ngo bakabasha kumenya ibyo bashinjwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko igihe cyose Me Buhuru yabitabaza bazamwereka dosiye ndetse n’imyanzuro ariko bakaba batazayimuha kubera aho iperereza rigeze.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kugeza ubu dosiye ari iyabwo kuko butararegera urukiko mu mizi.
Me Buhuru yavuze ko guhabwa dosiye ari itegeko ribigena, ngo nta mishyikirano ikwiye kubaho.
Ubushinjacyaha bwashingiye ko butigeze bwanga kugaragaza ibikubiye muri dosiye. Ngo icyo batakora ni ugucapa dosiye uko yakabaye, ngo kuko hakiri ibikiri mu iperereza.
Bwemera ko icyo bwakora ari ukugaragariza abaregwa uruhare rwabo mu mikorere y’icyaha.
Ahawe ijambo, Adeline Rwigara avuga ko kugeza ubu batazi icyo baregwa, ngo bagiye bacirwa amarenga ku byo baregwa.
Asaba ko bahabwa dosiye bakayiga bakamenya ishingiro rw’ibyo baregwa.
Umushinjacya avuga ko Adeline Rwigara ibyo avuga ngo ntabwo ari ukuri ngo babamenyeshejwe bihagije ibyo baregwa. Ngo ntibikwiye ko yaza akavuga ko batazi ibyo baregwa.
Umucamanza avuga ko dosiye igaragara muri système.
Ngo hagaragaramo ubutumwa bwa Whatspp ndetse na liste ituma Diane Rwigara akekwaho icyaha cy’inyandiko mpimbano.
Avuga ko ikibazo cya dosiye, ngo ntabwo urukiko rwategeka ubushinjacyaha ngo buyitange kandi Me Buhuru ayifite muri système.
Ku bijyanye no kuba abaregwa bavuga ko batazi ibyo baregwa, umucamanza yavuze ko atari ukuri, aho ngo muri dosiye hagaragaramo inyandiko mvugo y’ibazwa ryabo.
Urubanza rwihuriwe kuri 11 Ukwakira saa tatu.
Yanditswe na Chief editor muhabura.rw