Minisitiri w’Intebe yasubije mu kazi Umuyobozi ushinzwe guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda

  • admin
  • 06/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru mu nama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, Mr. Ntwari B. Nathan yandikiwe ibaruwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, imusubiza mu kazi ke , nyuma y’uko mu minsi ishize yari yahagaritswe na Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

Hashize amezi agera kuri atandatu inkuru zicicikanye mw’itangazamakuru zivuga ko uwari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yahagaritse Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubaka Ubushobozi bwi’itangazamakuru mu Rwanda mu Inama nkuru y’Itangaza makuru (MHC) ngo aregwa ko yaba yaratwaye umuntu mu mahugurwa utabyemerewe ndetse ni bindi byinshi .

Gusa Amakuru agera kuri Muhabura.rw avuga ko Ntwari yari yahagaritswe ku kazi hadakozwe iperereza ryagombaga gukorwa icyo gihe kugirango ukuri ,ku’ibyo birego kugaragare. Inkuru uko zavugwaga, ngo ntaho Mr. Ntwari B. Nathan yaba yaragaraje kwisobanura no gutanga uruhande rwe ku ibyo yavugwaga ho .


Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru mu Rwanda Ntwari Nathan

Ese ubundi Ntwari Nathan ni muntu ki

Ntwari yatangiye akazi mu Rwanda ari umuhuzabikorwa wa EDPRS I y’umujyi wakigari, aza kuba n’umuyobozi w’igenamigambi n’ubufatanye muri ORTPN, ndetse aba n’umuyobozi w’igenamigambi muri GMO, akaba yaranabaye umuyobozi w’igenamigambi muri minisiteri y’imicungere y’ibiza no gucyura Impuzi. aho hose tukaba twarasanze bamuvuga neza nk’umukozi kandi nk’umuyobozi w’umuhanga ufite amateka y’imihigo kubyo yakoze nk’inararibonye.

N’iki Ntwari Nathan yaba yarazize ?

Amakuru yizewe neza Agera kuri MUHABURA.RW Avuga ko Ntwari yaba yagaragaje ko hari ibitagenda neza mu Namankuru y’Itangazamakuru, birimo kuba hari abakozi mu ishami ayobora bari bafite imiziro ibabuza gukora muri Leta ndetse

baza no kwirukanwa nk’uko byategetse na Komisiyo y’Abakozi ba Leta mu ibaruwa N0 261/HRSDO/17 yo kuwa 10/05/2017 .

Ntwari Nathan ya bwiye Muhabura.rw ko yarenganye nyuma yo kwerekana umukozi wari ufite imiziro yagize ati’’ Nari narenganye pee , kuko Nagaragaje ibitagenda neza nda bizira ,Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso no kwihorera , habayeho akagambane gakomeye ko kumpimbira ibyaha nyuma yuko ngaragaje amakosa ya korerwaga mu Nama nkuru y’itangazamakuru.Icyo twakwibaza, ninde ugomba kuryozwa imishahara y’imyaka irenga ibiri bahembwe . Icyo kibazo cyabazwa nde?’’

Gusa umuyobozi we Peacemaker Mbungiramigo, icyo gihe yari yatangarije itangazamakuru ko Habayeho gufata ibyemezo bijyana n’ubuyobozi, ku bijyanye n’amakosa Ntwari B. Nathan yari akurikiranyweho yagize ati: “Habayeho gufata ibyemezo bijyana n’ubuyobozi, ku bijyanye n’amakosa akurikiranyweho, ibyo byemezo rero biza kugera ku cyemezo Minisitiri w’Intebe yafashe cyo kumuhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe inzego z’ubutabera zikurikirana nyine amakosa aregwa, Amakosa akurikiranyweho mu magambo magufi, ni uko yakoresheje umwanya we afite w’ubuyobozi mu nyungu ze bwite, zitandukanye n’inyungu rusange z’akazi ashinzwe”.

Mr. Ntwari B. Nathan yabwiye Muhabura.rw ko yandikiwe ibaruwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, imusubiza mu kazi ke , nyuma y’uko mu minsi ishize yari yahagaritswe na Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

Yanditswe na Chief editor Muhabura.rw

,

  • admin
  • 06/12/2017
  • Hashize 6 years