Perezida Kagame Yongeye Gutorerwa Kuyobora FPR n’Amajwi 99.9%

  • admin
  • 16/12/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ishyaka FPR Inkotanyi ryongeye gutora Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nk’umukuru w’iri shyaka riri ku butegetsi. Akimara gutorwa perezida Kagame yizeje impinduka ku gihugu cy’u Rwanda uko ibihe bizagenda bisimburana.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatowe ku mpuzandengo ya 99.9 ku ijana.

Visi Perezida bwana Christophe Bazivamo yatowe kuri 97.8 ku ijana naho bwana Francois Ngarambe we ku munyamabanga mukuru w’ishyaka yatowe kuri 97.5 ku ijana.

Ikigaragara cyo ku bategetsi bakuru b’iri shyaka ntibahindutse kuko n’ubusanzwe muri manda ishize y’imyaka ine ni bo bategekaga. No kuri iyi manda buri umwe yamamajwe nk’umukandida umwe rukumbi kuri buri mwanya.

Iyi manda batorewe bazayimaraho imyaka itanu aho gukomeza ari ine nk’uko byari bisanzwe.

Aya matora yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 30 iri shyaka rimaze ribayeho. Mu ijambo yagejeje ku barwanashyaka ba FPR Inkotanyi, perezida Kagame yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera ingufu mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda biri mu ntego za FPR.

Perezida Kagame nyuma yo kongera gutorerwa gutegeka Ishyaka FPR yizeje ko u Rwanda rugomba kugaragaramo impinduka igihe ku kindi.

Ahandi Perezida Kagame avuga hagomba gushyirwamo ingufu ni ku rubyiruko rufatwa nk’imbaraga z’ejo hazaza.

Nta gushidikanya ko igihe urubyiruko rwakwitabwaho uko byizeza byazaba akaryo ku batari bake bugarijwe n’ubushomeri. Imibare igaragaza ko abarangije amashuli yisumbuye bari kuri 35 ku ijana badafite akazi. Naho abadafite akazi barangije amashuli makuru na za kaminuza bo ni 27.7 ku ijana.

Iyi nama nkuru ya FPR Inkotanyi yari imaze iminsi itatu ireba uko ibikorwa by’iterambere ry’igihugu byazagenda mu myaka izaza.

Kuri uyu wa gatandatu ubwo basozaga iyi nama banizihiza isabukuru ya’imyaka 30 hagaragaye abahagarariye ibihugu by’ubushinwa , Ethiopia, Kenya, na Congo Brazavile. Abo bose bashimiye ibikorwa by’ishyaka FPR Inotanyi ku iterambere ry’u Rwanda.

Hanagaragaye kandi abakuriye andi mashyaka akorera mu Rwanda na bo bakomeje gushimishwa n’ubufatanye na FPR iri ku butegetsi mu guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/12/2017
  • Hashize 7 years