Uwari afatanyije na Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi muri Uganda
- 20/12/2017
- Hashize 7 years
Ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda, cyatangaje ko umuvandimwe wa Lt. Colonel Gideon Katinda, witwa Dr. Sam Ruvuma, yatawe muri yombi ku mpamvu zifitanye isano n’impunzi z’Abanyarwanda ziherutse gufatwa zijyanywe mu nkambi za gisirikare za RNC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dr. Ruvuma akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu bishamikiye ku mpunzi 41 z’Abanyarwanda ziherutse gufatwa na Polisi ya Uganda ku mupaka wa Kikagati zishaka kwinjizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myitozo ya gisirikare ya RNC.
Izi mpunzi byavuzwe ko zakusanyijwe mu nkambi zo muri Uganda na RNC ku bufasha bw’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) zikaba zaragombaga kujyanwa muri RDC zinyujijwe muri Tanzania no mu Burundi zikagera ahitwa Minembwe ari naho zagombaga gutorezwa.
ChimpReports yatangaje ko abantu babiri bagerageje kuburizamo ifatwa ry’izo mpunzi ku mupaka wa Kikagati aho umwe muri abo bakekwa ari Dr. Sam Ruvuma.
Dr. Ruvuma yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ari i Mbarara mu rusengero rw’Umunyarwanda witwa Pasiteri Deo Nyirigira nawe akaba ari umwe mu bayoboke ba RNC.
Uwa kabiri ukekwaho gushaka kwitambika ifatwa ry’izo mpunzi ni Mwizerwa Felix, umuhungu wa Pasiteri Nyirigira ugishakishwa.
Ikinyamakuru Taarifa cyanditse ko gifite amakuru yizewe ko Lt. Colonel Gideon Katinda, umusirikare mu ngabo za Uganda akaba asigaye akora mu rukiko rwa gisirikare, ari inshuti y’igihe kirekire ya Kayumba Nyamwasa.
Ngo umubano wabo wafashije Dr. Ruvuma kubona buruse ya Guverinoma y’u Rwanda, abasha kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu Ishami ry’Ubuvuzi mu 1995.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Uganda, ngo Dr. Ruvuma yari afite ibibazo by’amikoro bitari gutuma akomeza kwiga Kaminuza.
Icyo gihe Kayumba Nyamwasa wari Colonel yakoresheje ijambo yari afite yinjiza Sam Ruvuma mu bagombaga kurihirwa na leta mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu 1995 aho yaje no gusoreza amasomo ye mu 2002.
Nyuma yo kurangiza kwiga, Dr. Sam Ruvuma yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma mbere yo gusubira kwiga Masters muri Uganda muri Kaminuza ya Mbarara yigisha Siyansi n’Ikoranabuhanga, asoza mu 2008 amaze kuminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso.
Yaje kongera guhabwa akazi na Guverinoma y’u Rwanda, umwaka ushize agirwa Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi mu Burengerazuba.
Yamaze igihe kigera ku mwaka mbere y’uko ibitaro yayoboraga bivugwamo imicungire mibi y’umutungo. Amaze kumenya iryo genzura ry’umutungo, yahise ahunga igihugu ajya muri Uganda mbere y’uko hagira ikirego na kimwe kimutangirwa.
Igenzura ry’umutungo ryakozwe, ryasize uwari ushinzwe imari mu bitaro ahamijwe ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo, ibyaha binareba Dr. Ruvumwa.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibi bisobanuye ko Dr. Ruvuma atimukiye muri Uganda kubera gutinya kugirirwa nabi nkuko ChimpReports yabitangaje ahubwo byari ukubera amakosa yikekagaho.
Mu 2015, Dr. Ruvuma byari biteganyijwe ko asaba umugeni witwa Aline Umutoni mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata. Ngo umunsi wo gusaba wegereje, abantu baratunguwe ubwo yabahamagaraga akababwira ko atazaboneka muri uwo muhango kuko hari inama yagombaga kwitabira muri Ethiopia.
Ni ibintu bitari bisobanutse, byatumye abantu bagira amakenga. Yasabye bamwe kwitabira uyu muhango, abizeza ko ushobora no kuba adahari kuko yari yohereje abo kumuhagararira.
Ibintu byose byagenze neza, umugeni aramuhabwa nyuma aza no kumusanga muri Uganda i Mbarara.
Yaje kubwira inshuti ze ko impamvu atigeze agaragara mu bukwe bwe ari uko yari afite ubwoba bw’uko ashobora gutabwa muri yombi ku byaha bifitanye isano n’ikoreshwa nabi ry’umutungo w’Ibitaro bya Gisenyi yahoze ayobora.
Dr. Ruvuma ubu ni umurokore ukomeye ndetse amara igihe kinini mu rusengero rwa Pasiteri Nyirigira i Mbarara.
Amakuru avuga ko uru rusengero rukoreshwa mu bikorwa bya RNC birimo nk’inama zijyanye no gushaka abajya muri uyu mutwe ku bufasha bw’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda.
Ibi byose Dr. Ruvuma ngo abikora nko kwitura Kayumba ku bwo kuba yaramufashije akiga undi nawe akaba yarasinyiye ko azakorera RNC.
Muhabura.rw