Polisi y’u Rwanda yasobanuriye abadepite ba Kenya uruhare rwayo mu bumwe n’ubwiyunge

  • admin
  • 09/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Mu rugendo shuri itsinda ry’abadepite 14 bakomoka mu gihugu cya Kenya barimo mu Rwanda, aho baje kureba aho u Rwanda rumaze kugera mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Werurwe basuye Polisi y’u Rwanda, basobanurirwa uruhare rwayo muri iyo nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, wabasobanuriye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubaka amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Yababwiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni, ndetse n’inzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano zigasenyuka, Leta yagiyeho inshingano y’ibanze yari ifite kwari ugushyiraho inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, nk’imwe mu nzira zizatuma habaho ubumwe n’ubwiyunge.

Aha yavuze ati:”Icyo gihe twihaye amahame yo kugenderaho, igihugu gihitamo kugendera ku ndangagaciro zimwe, gukorera hamwe no gushyiraho itegekonshinga rihumuriza imitima yakomerekejwe na Jenoside, ariko ntitwibagirwa no gushyiraho inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zikomeye, nk’inkingi ya mwamba y’iterambere ry’igihugu.”

IGP Gasana yakomeje ababwira ko guhuriza hamwe inzego 3 zari zifite umutekano n’ubutabera mu nshingano zazo mu mwaka wa 2000 zikabyara Polisi y’u Rwanda, byari ukugirango uru rwego rukore kinyamwuga, no kugirango rushobore kuyoborwa neza runabashe gukurikirana neza iy’ubahirizwa ry’amategeko, guharanira uburenganzira bw’abaturage no kwigarurira icyizere cy’abaturage bari baramaze kugitera inzego nk’izi zariho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Yababwiye kandi ko kuva icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye gukorana bya hafi n’abaturage, bagafatanya gukemura ibibazo bibugarije no kubafasha mu mibereho myiza yabo, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo mbi by’umwihariko.

Aha yababwiye ko kuva icyo gihe ubu mu gihugu hose hari abanyamuryango barenga 74,000 bagize komite zo kwicungira umutekano, aho ubasanga muri buri mudugudu, amatsinda 2,000 yo kurwanya ibyaha, abanyamuryango barenga 250, 000 bo mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ibi bikaba bitaratumye gusa abaturage bibona muri Polisi yabo, ahubwo byaranatumye bajya bayiha amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, ndetse bakanakorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere no gufasha abatishoboye.

Yababwiye ko bimwe mu bikorwa Polisi ifashamo abatishoboye harimo nko kububakira amazu no gusana ayangiritse, cyane cyane bibanda ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kugeza umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba imiryango yo mu cyaro, gutera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije, aho kugeza ubu Polisi imaze gutera ibiti kuri hegitari zirenga 800 mu gihugu hose, kugabira inka abatishoboye, n’ibindi.

Dan Wanyama wari uyoboye izo ntumwa, yavuze ko bigiye byinshi ku Rwanda byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge, dore ko nyuma y’amatora yabaye mu gihugu cyabo habayeho imvururu no kutumvikana hagati y’amoko n’uturere bikigize.

Aha yavuze ati:”Tugendeye ku byabaye mu Rwanda mu 1994 Leta y’u Rwanda ikumvikanisha abaturage, ikabakuramo ibitekerezo byo kwihorera, ahubwo bakabana neza nk’abanyarwanda, ibi nibyo dushaka ko natwe byaranga amoko y’abanyakenya, ntibibone muri ayo moko ndetse n’uturere batuyemo, ahubwo bakiyumvamo ko ari abanyakenya gusa.”

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 09/03/2018
  • Hashize 7 years